Mu butumwa RIB yashyize ahagaragara, yavuze ko itabwa muri yombi ry'uyu mugabo rije rikurikiye ibiganiro amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.
Ati 'Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n'ingingo ya 5 n'iya 7 y'itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo n'ingingo ya 164 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.'
Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Uyu munsi, RIB yafunze Karasira Aimable imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n'icyaha cyo gukurura amacakubiri.
â" Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 31, 2021
Yashimwaga na benshi akiri umwarimu n'Umuraperi
Izina rya Uzaramba Karasira Aimable ryamaze igihe rivugwa imyato kuko benshi mu bahanga mu by'ikoranabuhanga bamunyuze mu biganza, abacuramo abantu bakomeye mu basohokaga mu yari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.
Ahagana mu 2010 bwo yinjiye mu muziki yiyita Professor Nigga ndetse izina rye ryamamara henshi mu bakunzi ba Hip hop, bishimiraga ko iyi njyana yafatwaga nk'iy'ibirara yayobotswe n'intiti nk'umwarimu wa kaminuza.
Yari intangiriro nziza ndetse ubutumwa Professor Nigga yatangaga wavuga ko nta nenge yari iburimo.
Imyitwarire idahwitse yatumye yirukanwa muri Kaminuza
Uko iminsi yicumye ariko uyu mwarimu yatangiye guhinduka haba mu byo avuga n'ubutumwa atanga binyuze mu bihangano bye. Byatangiye yitwara nk'impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu n'abo yita abadafite kivurira ariko asa n'ugambiriye kwinjira mu murongo wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyo myitwarire yatumye uyu muhungu uvuga ko afite imyaka 42, muri Kanama 2020, yirukanwa muri Kaminuza y'u Rwanda azize amakosa atandukanye yiganjemo ajyanye n'imyitwarire yari amaze kuba umurundo ndetse hakiyongeraho ibikorwa bihabanye n'amategeko agenga abakozi ba leta yari amaze iminsi akora.
Mu byo Karasira yirukaniwe harimo kuba yari amaze iminsi anyuza ku mbuga nkoranyambaga amagambo yateza imyivumbagatanyo muri rubanda kandi atesha agaciro urwego akorera n'inzego za Leta muri rusange.
Yashinjwaga n'amakosa y'imyitwarire mibi arimo kudakurikiza ingamba Kaminuza iba yarashyizeho mu kunoza imyigishirize, guhabwa amahirwe yo kuzamura impamyabumenyi ye akabyanga n'ibindi.
Na mbere yo kwirukanwa, Karasira yari umuntu utavugwaho rumwe mu Rwanda, bamwe bamufata nk'ufite ikibazo cyangwa ufite abamushuka kujya gutangaza amakuru asebya Leta aho yanakoreshaga imvugo n'ibiganiro benshi mu banyamategeko bavuga ko byaba bigize ibyaha, abandi bakamubona nk'umuntu utagira ubwoba.
Yarashutswe?
Nyuma y'umunsi umwe yirukanywe, Karasira yasubiye mu itangazamakuru, yemera ko hari abantu baba hanze y'u Rwanda bamushukaga kugira ngo atangaze ibibi ku Rwanda, anabavuganire.
Ubwo yaganiraga n'umurongo wa Youtube witwa Real Talk yagize ati 'Ntabwo banshutse ngo Karasira vuga ibi, ariko mu byo twaganiraga hatumaga havamo ibyo njye nganira by'amarangamutima yabo.'
Yakomeje agira ati 'Abo bantu barambwiraga bati wakatuvugiye ibi bintu ntabwo aribyo, ni gute badushyiraho ingengabitekerezo twaravutse ejobundi ngo ni uko dukomoka kuri ba kanaka, abandi bati turi impunzi dukeneye gutaha. Hari abasenyerwaga, bati mu basenyerwa harimo bene wacu, bikaba byatuma mbiganira.'
Abo bantu yavugiraga abinyujije mu miyoboro ya YouTube yamuhaga umwanya ndetse na shene ye bwite yari amaze iminsi mike ashinze akayita 'UKURI MBONA TV' ari nayo urebye anyuzaho ibiganiro, ari nabyo byiganjemo ibyahereweho yirukanwa ashinjwa gusebya urwego akorera.
Yavuze ko abo bantu bamushukaga, bamufashije mu gushaka ibikoresho by'uwo murongo wa YouTube, bakaba ari nabo bamusaba buri gihe kuvuga ibibi mu Rwanda.
Ati 'Leta yacu ifite ibyiza byinshi ikora ariko ifite n'ibibi ikora. Njye rero iyo banyerekaga mu nguni y'ibibi niho nigumiraga. Ni nk'uko bavuga bati hari iburyo n'ibumoso mu izamu, nibajya bagutera penaliti ujye wigira ibumoso gusa.'
Karasira atawe muri yombi yari ageze ku rwego rwo gutuka ku mugaragaro ubuyobozi, kugeza n'aho yemeza ko burutwa n'ubwa MRND yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntiyatinyaga gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akemeza ko abishwe aribo bizize, ndetse ntatinye kugereka ubwicanyi ku Ngabo za FPR zabuhagaritse.
Hari ikiganiro aherutse guhuriramo n'Umunyamakuru witwa Uwimana Agnes cyahawe umutwe ugira uti 'Karasira avuze ku bumwe n'ubwiyunge, ni inde wiyunga n'undi, nta kuri n'amateka, ntibizagerwaho'.
Ni ikiganiro cyumvikanamo ukugoreka amateka gukabije, gutesha agaciro imbaraga za FPR Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aba bombi bagerageza guhakana ubumwe bw'Abanyarwanda bahisemo, ahubwo bakagaragaza ko basabwa kwiyunga ku gahato.
Hari aho Karasira avuga ko 'Kubwira Umucikacumu ngo bagusenyeye inzu ahubwo emera ubane nawe [uwakwiciye abantu], ntumuzaniye abantu yapfushije.'
Akomeza agira ati '1994 hajemo intambara, FPR ikunda kugihunga cyane ntabwo ikunda ko bavuga intambara, ivuga guhagarika Jenoside kandi intambara yari yaratangiye mu 1990 haza imishyikirano [â¦]. Bakunda guca ku ruhande ikintu bita intambara kandi iyo ntambara yari yaratangijwe na FPR ishaka gufata ubutegetsi.'
Yari yamaganiwe kure!
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bamaganira kure ibiganiro n'imvugo za Karasira ndetse basaba inzego zirimo Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Minisiteri y'Ubutabera kumukurikirana.
Aba bantu bagaragaje ingero z'ibiganiro akora birimo imvugo zihembera inzangano n'amacakubiri ndetse no kugoreka amateka akaba akomeje guhakana no gupfobya Jenoside.
Abanyarwanda by'umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ubudahangarwa uyu Karasira n'abandi nkawe bafite butuma badakurikiranwa n'amategeko kandi ibikorwa byabo bigaragaza ko baba bayarenzeho.
Umushakashatsi kuri Jenoside akaba n'Umwanditsi w'Ibitabo, Tom Ndahiro, avuga ko niba u Rwanda rwariyemeje kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo, abakwiza ubwo burozi bakoresheje YouTube bari mu Rwanda bakwiye gushyikirizwa ubutabera.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati 'Kudakurikiranwa kw'abarogera Abanyarwanda muri YouTube bigira ingaruka zikomeye cyane. Iy'ingenzi ikaba ari ugutuma ababeshywa bafata nk'ukuri uburozi bacengezwamo.'
Uwitwa Uwera Béatrice yagize ati 'Umuntu afashe umwanya agatega amatwi uyu mugabo, wagira ngo aravugira mu gihugu kitari u Rwanda. Gusuzugura inzego bikabije, no gutesha agaciro ubuyobozi!! Ubu byagenda bite ngo abibazwe??'
Umuyobozi w'Umuryangon Urwanya Ruswa n'Akarengane, Ishami ry'u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko Karasira na Uwimana umuha ibiganiro bitwara nk'abari hejuru y'amategeko.
Yagize ati 'Uyu mugabo n'uyu mugore bari kumwe, bari hejuru y'amategeko. #Turamurambiwe.'
Uwitwa Thierry Artyom yagize ati 'Uriya mugore bari kumwe ni umwe wakira amafaranga y'ibikorwa by'iterabwoba, birumvikana Ko rero na Karasira bamuhayeho kugira ngo abone ayo anywera inzoga maze yirirwe avuga ariya mahomvu. #Turamurambiwe.'
Uwitwa Kagabo Jacques we yanditse ubutumwa bukurikiranye kuri Twitter agaragaza ko Karasira akwiye gukurikiranwa byihuse ndetse mu butumwa bwe, Kagabo yamenyesheje inzego zitandukanye zirimo RIB, Minijust ndetse n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu.
Yavuze ko ubusabe bwe bugendeye ku bikorwa n'imvugo za Karasira Aimable wiyemeje gukora ubukangurambaga bugamije guhakana no gupfobya amateka y'ukuri ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati 'Amagambo n'imvugo zuje urwango mu gukwirakwiza ubwoba no guteza imidugararo muri rubanda ntaho bitaniye n'uburyo bwakoreshwaga n'intagondwa z'Interahamwe mbere ya 1994.'
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karasira-aimable-yatawe-muri-yombi