Karongi : Imodoka ya V8 yari iri mu rugendo rumwe na Min. Gatabazi yakoze impanuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imodoka V8 RAD 108G yari mu ziri kumwe na Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Kizibaziba, Akagari ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi.

Mu bakomeretse harimo umushoferi w'iyi modoka Kabayija Fredy, n'Umuyobozi Mukuru (DG) Semwaga Angel.

Iyi modoka yerekezaga mu Karere ka Nyamasheke, amakuru avuga ko yageze mu ikoni irenga umuhanda amafoto agaragaza ko yagonze insina zirayitangira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mubuga, NTAKIRUTIMANA Gaspard yabwiye Umuseke ko impanuka yabaye ahagana saa 10h30 za mu gitondo, akaba avuga ko umushoferi yakomeretse cyane.

Ati 'Byatewe no kutaringaniza umuvuduko irenga umuhanda igwa ahantu mu rutoki abarimo barakomereka bajyanwa kwa Muganga. Twahageze umushoferi yari yakomeretse cyane, abandi bashoboraga kuvurwa ariko umushoferi na we yajyanwe kwa muganga ariko ni we wari umerewe nabi.'

Abakomeretse boherejwe kuvurirwa ku Bitaro bya Kibuye.

Minisitiri Gatabazi amaze iminsi mu rugendo rw'akazi mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa Kane tariki 20 Gicurasi 2021 yari mu Karere ka Rubavu aho yaganiriye n'Abayobozi b'inzego z'Ibanze bahagarariye abandi kuva ku Karere kugera mu Kagari.

Yanaganiriye n'Abikorera n'abavuga rikumvikana abasaba kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire, bagasenyera umugozi umwe.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Karongi-Imodoka-ya-V8-yari-iri-mu-rugendo-rumwe-na-Min-Gatabazi-yakoze-impanuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)