Kayonza: Ingorane mu kwandikisha abana bavuka ku bakora uburaya -

webrwanda
0

Si kenshi uzasanga abakora uburaya bafite abana bazi ba se, abenshi usanga baba bararyamanye n’abagabo benshi kuburyo bitoroha kumenya uwamuteye inda, niyo amumenye usanga baba batakivugana cyangwa amuheruka uwo munsi baryamana.

Ibi bituma bita ku bana babyara bonyine, iyo ngo bagiye kubandikisha mu bitabo by’irangamimerere ntiboroherwa no guhabwa iyi serivisi kuko babatuma abo babyaranye bagahitamo kubireka.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko impamvu ituma batunga abana batanditse mu bitabo by’irangamimerere bituruka ku kugorwa n’abakora muri iyi serivisi babatuma ibyangombwa badafite.

Mutesi Jackline ukorera wo mu Mujyi wa Kayonza avuga ko hari ubwo bagera ku Murenge bakananizwa mu kwandika abana babo, bamwe ngo bakwa amande bayabura bakabireka.

Ati “ Hari igihe ujya ku Murenge waratinze kwandikisha umwana afite nk’imyaka itanu wagerayo bakakwaka amande y’ibihumbi 10 Frw waba utayafite urabona twibera mu muhanda ugahita ubireka, hari nubwo ugerayo akakwaka irangamuntu y’uwo mwabyaranye ukaba utanamuzi nabwo ntakwemerere tugahitamo kubireka.”

Mutesi yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kujya baha agaciro abakora umwuga w’uburaya bakareka kubamagana no kubafata nabi mu gihe babakeneyeho serivisi.

Umutoniwase Drocella ukuriye abakora uburaya mu Murenge wa Mukarange we avuga ko impamvu batandikisha abana ku gihe bituruka ku buyobozi bubagora cyane mu kubatuma ibyangombwa badapfa kubona.

Ati “ Nkanjye kugira ngo mwandikishe byansabye ko murekera se, se yarambwiye ngo kugira ngo yemere kumwiyandikishaho ni uko mumurekera akamutwara kuko nifuzaga ko umwana wanjye yandikwa, naramumurekeye amwiyandikishaho aranamutwara.”

Niyigena Gaudence ufite umwana w’imyaka ine we avuga ko uwo babyaranye atagira ibyangombwa. Ngo yagiye ku Murenge arabisobanura banari kumwe ubuyobozi buhita bubirukana bubabwira ko batakwandika umwana wabo badafite ibyangombwa.

Ati “ Urumva nibo banciye intege nari nateye intambwe njya kumwandikisha ngezeyo baranyirukana. Ubu rero kugira ngo mwandikishe ni uko bazaza kunyirebera kuko ku Murenge ujyayo babakubwira nabi ugahitamo kubireka umwana yakura akazabyikorera.”

Iradukunda Donathile we yasabye ko bajya bahabwa umwihariko bakandikirwa abana babo hatabanje kurebwa ku bindi bibazo baba bafite.

Umukozi w’Umurenge wa Mukarange ushinzwe irangamimerere, Sematungo Innocent, avuga ko ibyo aba bakora umwuga w’uburaya bavuga atari byo ngo kuko ku Murenge bandika abana bose ku buntu.

Yagize ati “ Umwana uwo ari we wese uburyo yavutsemo, hatitawe ngo yavutse ku bashyingiwe n’abatarashyingiwe ndetse n’uwo batoraguwe yaratereranywe mu muhanda arandikwa, umubyeyi azana icyemezo cy’aho yabyariye tukamwandika, iyo yavukiye mu rugo azana icyemezo cy’Akagari n’Umudugudu bamusinyiyeho n’irangamuntu tukamwandika.”

Sematungo yakomeje avuga ko nubwo yaba umubyeyi umwe bamumwandikaho ngo kuko bamusaba abatangabuhamya bemeza ko ari uwe bagahita bamwandika, iyo uwo mubyeyi adafite ibyangombwa nabwo ngo bashakisha imyirondoro ye bakamuha serivisi ngo nta mubyeyi batuma atahira aho yageze ku Murenge.

Ku kijyanye n’abavuga ko bakwa amafaranga, yavuze ko atari byo ngo kuko mu itegeko rishya ry’umuryango rigenga abantu ryavuguruwe mu 2016 rikongera rikavururwa mu 2020 ritarashyiraho ibihano, ngo kuva mu 2016 ntibarongera guca amande.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascene, yavuze ko niba hari umuyobozi utabaha serivisi neza ari impamvu ze bwite , abizeza kubikurikirana.

Yakomeje asaba abimwe serivisi yo kwandikisha abana babo gusubira ku mirenge ibegereye bagafashwa. Ati “ Serivisi y’irangamimerere ku Murenge barayihabwa ndetse na bamwe muri bo batanditse nabo barandikwa, icyangombwa ni uko bigaragaza tukabaha ubufasha.”

Kuva uyu mwaka watangira abana basigaye bavukira kwa muganga bahava banditswe mu bitabo by’irangamimerere ako kanya mu kugabanya isiragizwa ryabagaho ku mubyeyi umaze kubyara.

Abakora uburaya muri Kayonza bagaragaje ko bagorwa no kwandikisha abana babo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)