Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2021 mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Gahini Ruremire Augustin, yabwiye IGIHE ko amakuru yo kwiyahura k’uyu mugore yamenyekanye mu ijoro ubwo byavugwaga n’umugabo we.
Yagize ati “ Ni umugore ufite imyaka 29 ahagana saa Moya nibwo yasanzwe mu nzu iwe yimanitse mu mugozi, yabonywe n’umugabo we ubwo yari atashye, gusa uwo mugore birakekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe kuko yari amaze iminsi yivuriza i Ndera ”
Uyu muyobozi yavuze ko mu makuru bakuye mu baturage avuga ko uyu mugore yasize yandikiye umugabo we urwandiko amusaba ko akomeza kwihangana ku bw’agahinda amusigiye, ngo yamubwiye ko yiyahuye “ku bwo kurambirwa guhora arwaye adakira” agasanga ari ugukomeza kumugora kandi atazakira.
Kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.
Yasize umugabo n’umwana umwe w’umukobwa wari ukiri muto, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB na Polisi bahise batwara ibaruwa yasize yandikiye umugabo we ndetse banatangira iperereza.