Kicukiro: Hatangijwe Umusozi w’Ubumwe n’Ubwiyunge ahatuye abahoraga bishishanya -

webrwanda
0

Kuri uwo musozi hubatswe Umudugudu utuzwamo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex FAR), abavuye ku rugerero muri RDF, imiryango y’abasirikare barinda abayobozi bakuru [Republican Guard ], abirukanywe muri Tanzania, abasigajwe inyuma n’amateka n’abafatwa nka ba kavukire muri ako gace.

Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara ihohoterwa rikabije, rimwe na rimwe “bakanicana” ahanini bivuye ku kuba bamwe babona bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside nk’abanzi babo, abandi bakababona nk’abatabifuriza icyiza. Ni mu gihe abirukanywe muri Tanzania bo bafatwaga nk’abarozi, abasangwabutakwa bagafatwa nk’abaciriritse cyane, naho ba kavukire bakitwa “abagome”.

Umuryango Rabagirana Ministries ufatanyije n’Akarere ka Kicukiro babonye ayo makimbirane yari akomeje kuranga abahatuye bigatuma n’umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu utagaragara, hatangizwa umusozi w’ubumwe ndetse bahugurwa kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, hagamijwe kubakura mu ndorerwamo y’amoko bakibonamo Ubunyarwanda.

Ibyo byanyujijwe mu bikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge nko kubahuriza mu mahugurwa ndetse bagashyirwa mu matsinda ahuza bya byiciro byose by’abatuye mu Mudugudu wa Rusheshe.

Umuyobozi wa Rabagirana Ministries, Dr Nyamutera Joseph, yavuze ko imibereho y’abo muri uwo mudugugudu yari igoye, ariko uwo muryango wiyemeza kuhahindura ishuri ry’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Twaje tubona imibanire yabo igoye kuko buri tsinda ryashinjaga irindi ibirimo n’amarozi, badasuhuzanya cyangwa ngo bavugane. Turashaka ko hazahinduka ishuri ry’ubumwe n’ubwiyunge ku bantu bose bakabona ko bishoboka.”

“Mu mezi atatu tuhamaze, tumaze kugira amatsinda arindwi agizwe n’abatuye. Bagenda bomorana ibikomere bakaganira ku mateka yabo kandi tubona umusaruro no mu miryango yabo. Abataravuganaga ubu barashyigikirana biciye mu matsinda bahuriramo.”

Yavuze ko bihaye imyaka itatu y’umushinga w’Umusozi w’Ubumwe igizwe n’ibikorwa by’isanamitima, gufasha ya matsinda mu bikorwa byo kwiteza imbere ndetse hakanatangizwa ikigega cy’Ubumwe mu kwizamura; kujyana abahuguwe mu muryango Nyarwanda bagafasha igihugu kurwanya ihohoterwa, kuzamura ireme ry’uburezi, kwigisha imirire myiza, kurwanya inda ziterwa abangavu n’ibindi.

Yakomeje ati “Nyuma y’iyo myaka ntituzahava ahubwo igikorwa tuzagishyira mu maboko y’abatuye hano ariko turi kumwe tubashyigikira.”

Mu mezi atatu ku Musozi w’Ubumwe hahuguwe abayobozi b’imidugudu, abahagarariye amatorero n’amadini n’amatsinda y’abaturage; higishwa amatsinda y’urubyiruko n’abafunguwe bari barahamijwe ibyaha bya Jenoside bakirega. Hamaze kuboneka amatsinda arindwi y’ubumwe n’ubwiyunge aturutse mu bakoze amahugurwa y’isanamitima.

Ubuhamya butangwa n’abahatuye bavuga ko bishimira umusaruro w’umushinga Rabagirana Ministries n’Akarere kabo.

Uwiragiye Moïse yavuze ko mbere abasigajwe inyuma n’amateka bahezwaga ndetse batisanga mu muryango.

Yagize ati “Twaranenwaga, twarahejwe ntibadukundaga kandi bakadutumira ngo tuze kubashimisha. Rabagirana yadusanze aho twabumbiraga mu bwigunge, itwegereza abandi turishima dutangira guhabwa umwanya dutanga ibitekerezo. Nanjye ubu niyumva nk’umuntu ku buryo ubu nyobora itsinda ririmo n’abandi tutari duhuje.’’

Uwanyirigira Jeannine warokotse Jenoside we yavuze ko mbere yo kujya mu itsinda atashakaga guhura n’abantu kuko yumvaga atabangukiwe no kuvuga.

Yagize ati “Nyuma y’amahugurwa twahawe na Rabagirana ubu ndikunda nkanakunda abana nabyaye. Ndumva noneho nzanabasha kujya kwibuka kuko narabitinyaga. Ubu mfite icyizere mu buzima kandi ndifuza kujya nganiriza urubyiruko.”

Mukamwiza Viviane wavukiye muri Rusheshe we yavuze ko Rabagirana yababereye igisubizo.

Ati “Ubwo bakataga imidugudu twishimiye ko tubonye abaturanyi ariko baje batatuvugisha biratuyobera. Bose nta washakaga no kutuvugisha ndetse nabo ntibumvikanaga kuko buri wese yabagaho ukwe. Baratwangaga ngo kavukire turi abagome. Twumvaga abavuye Tanzania baroga tukanga no kuhanyura. Ubu Rabagirana yatubereye igisubizo kuko yaduhuje ikadufasha no kwemerana twumva ya mitwaro y’inzangano irarangiye.”

Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro, Mushikirwa Aaron, yavuze ko uwo mudugudu ari icyitegererezo kandi watanze umusanzu mu bumwe n’ubwiyunge.

Ati “Ubu tubonye ahantu twakwerekana nk’icyitegererezo cy’ubumwe n’ubwiyunge. Ni igisubizo ku mibanire myiza mu Banyarwanda. Mbere iyo twavugaga Ndi Umunyarwanda ntibyumvikanaga kuko buri wese yashyiragamo icyiciro abarizwamo, wasangaga hari amacakubiri no kwiheza bishingiye muri ibyo byiciro bitandukanye. Iyi gahunda y’Umusozi w’Ubumwe ije kudufasha binyuze mu matsinda bakaganira ku mateka bakanoza imibanire ndetse no kwiteza imbere.”

Umusozi w’Ubumwe ufite umwihariko kuko utuwe n’ibyiciro byose by’Abanyarwanda.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Mujyi wa Kigali, Mukamana Bernadette, yavuze ko Leta ifite politiki nziza y’ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge ariko ikwiye gushyigikirwa.

Ati “Ni iyo mpamvu hakenewe imbaraga zindi zidufasha kubishyira mu bikorwa ngo tugire Abanyarwanda bomoranye ibikomere maze bakiyunga.”

Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko ubwiyunge bugeze ku gipimo cya 94%.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Mujyi wa Kigali, Mukamana Bernadette, yavuze ko Leta ifite politiki nziza y’ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge ariko ikwiye gushyigikirwa
Uwanyirigira Jeannine warokotse Jenoside yavuze ko mbere yo kujya mu itsinda atashakaga guhura n’abantu ariko yatangiye kubohoka
Uwiragiye Moïse yavuze ko mbere abasigajwe inyuma n'amateka bahezwaga ndetse batisanga mu muryango
Mukamwiza Viviane wavukiye mu Rusheshe yavuze ko Umuryango wa Rabagirana Ministries wababereye igisubizo mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge
Umuyobozi wa Rabagirana Ministries, Dr Nyamutera Joseph, yavuze ko imibereho y’abo muri uwo mudugugudu yari igoye
Hatangijwe Umusozi w’Ubumwe n’Ubwiyunge i Rusheshe mu mudugudu utuyemo abahoraga bishishanya



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)