Kigali: Abantu umunani barimo n’uwibaga akoresheje imbunda y’igikinisho bafashwe -

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, nibwo aba bagabo bibaga abaturage bamwe muri bo biyise abasirikare uko ari umunani Polisi y’u Rwanda yaberetse itangazamakuru.

Bashinjwa ibyaha birimo ubwambuzi bushukana, gukorera abaturage iterabwoba no kwiyitirira inzego.

Polisi yavuze bagendaga ahantu bagatumiza ibicuruzwa, bamara kubihabwa bakabijyana. Nyuma umwe muri bo yaje gusubira aho yabifashe ababaza impamvu bacuruza ibintu bidafite inyemezabwishyu, anabaca amande.

Abashinjwa ubu buriganya bahakaniye itangazamakuru ko ari abajura. Umwe yagize ati “Njye nta cyaha nishinja rwose barambeshyera [...] banyemeje ko ngomba kuvuga ko nkorana n’aba bantu akazi ko kujya gufata ibintu mu maduka kandi rwose ubu nibwo aba bantu nkibabona.”

Hari umutangabuhamya ushinja iri tsinda ko ryagiye rikamwiba amafaranga ye ryiyitiriye ko rikora muri Polisi y’u Rwanda.

Ati “Yaraje ansanga muri kontwari anyereka ikarita, ndamwegera ngo ndebe ko ariyo ndahindukira nzenguruka kontwari ndeba koko ko ari umusirikare ahita anyambika amapingu baranjyana batangira kunyaka amafaranga kuko ngo nta nyemezabwishyu nari nabahaye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yavuze ko aba bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana no gukorera abaturage iterabwoba.

Ati “Tumaze ibyumweu bibiri dukurikirana ibikorwa by’iri tsinda aho bagenda biba abaturage bagakora ubujura bushukana. Icya kabiri bakanabakorera iterabwoba, bakanitirira ibyo batari byo.”

Yongeyeho ko aba bagabo banitwazaga amapingu n’imbunda y’igikinisho kugira ngo babashe kwiba abaturage neza.

Dosiye yabo igiye gushyikirizwa Ubugenzacyaha bufite inshingano zo kuba bwayishyikiriza ubushinjacyaha bukayiregera urukiko.

Bimwe mu byangombwa bitwazaga birimo ikarita ya gisirikare, amapingu n'imbunda y'igikinisho
Abafashwe bose bahakanye ibyo baregwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)