Kigali : Abifuza kudidibuza icyongereza mu gihe gito bashyizwe igorora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ishuri ryatangiye mu 2017, aho ryigisha ururimi rw'icyongereza abarigana bibanda cyane ku kubafasha kuvugira uru rurimi mu ruhame badategwa, bakabyigishwa mu gihe gito, aho abiga mu mibyizi biga igihe cy'amezi abiri n'igice mu gihe abiga mu mpera z'icyumweru ( Weekend) biga mu gihe cy'amezi ane gusa.

Usibye kuba 'ICT FOR ALL IN ALL LTD' ifasha abantu kwiga neza icyongereza inigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye, yaba mu bucuruzi, ubuhinzi, ubworozi n'ibindi, mu myaka ine ishize iri shuri rimaze kwigisha abasaga 200, bize neza Kandi bazi kuvuga icyongereza badategwa nk'uko intego y'iri shuri ibiteganya.

Bamwe mu bagannye irishuri kuhavoma ubumenyi mu kuvuga icyongereza badategwa bavuga ko baribonyemo ibyo bifuzaga byose, ubu bakaba ari intyoza mu gukoresha, kwandika no kuvuga icyongereza.

Nduwayezu Emmanuel ni umwe muri bo yagize ati ' Ubusanzwe ndi umunyeshuri, nari mfite gahunda yo kujya kwiga muri Amerika ariko nkagira ikibazo cy'uko ntarinzi kuvuga neza icyongereza kandi kujya kwiga hanze byansabaga gukora ibizamini, aho naziye kwiga muri iri shuri, ubu nzi kuvuga neza icyongereza mu ruhame, kuburyo byamfashije gutsinda neza ikizamini kizatuma njya gukomereza amasomo yanjye hanze, iri shuri ryadufashije kumenya neza icyongereza mu gihe gito gishoboka'

Umuhire Jolly nawe avuga ko kuva yajya kwiga icyongereza muri 'ICT FOR ALL IN ALL LTD' byamufashije kuzamura ubumenyi mu kuvuga neza icyongereza, kuburyo ubu abasha kukivugira mu ruhame adategwa, ndetse ngo ageze ku rwego nawe yarwigisha abandi

Ati ' Nagorwaga no kuba natinyuka kuvuga icyongereza kuko cyari gike cyane ntanakizi neza, ariko kuva natangira kwiga muri iri shuri ntewe ishema n'uburyo mvugira mu ruhame icyongereza ntategwa, nagira inama bagenzi banjye cyane urubyiruko kwiga iki cyongereza kuko bitinyura umuntu kandi bikanazamura ubushobozi bw'urukoresha, ubu nanjye nakigisha abandi'.

Umuyobozi mukuru w'iri shuri Theoneste Uwayezu avuga ko nyuma y'uko ibyiciro byigaga muri iri shuri bisoje amasomo yabo ubu bagiye kongera gutangiza ibindi byiciro mu gihe cya vuba, akangurira abifuza kubagana gutangira kwiyandikisha.

Yagize ati ' Nyuma y'uko ibyiciro byakurikiranaga aya masomo bayasoje, turateganya kongera kwakira abandi kuwa 7 Kamena 2021, aba ari amagurupe ane, harimo abiga mu mibyizi kuva ku wambere kugeza kuwa gatanu, hari n'abandi biga mu mpera z'icyumweru, mugihe haba hari abifuza kwiga nijoro(evening) nabo twabafasha, amarembo arafunguye ababyifuza twatangiye kubandika'

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu ntego bafite ari ugufasha ababagana gutinyuka kuvuga neza icyongereza badategwa, yaba mu ruhame no murindi tumanaho iryo ariryo ryose.

Ati ' Intego dufite ni ukuzamura ubushobozi bw'abatugana bwo kuvuga neza icyongereza badategwa, byumwihariko abayobozi,abacuruzi ndetse n'abanyeshuri barangize amashuri y'isumbuye na za kaminuza, yaba kukivuga mu ruhame cyangwa mu bindi biganiro, umuntu watugannye mu gihe cy'amezi ane gusa aba afite ubumenyi buhagije bwo kukivuga neza, dukangurira abantu kutugana uburyo bwose yakwifuzamo kwiga turamworohereza akiga'

Nyuma y'ibi kandi iri shuri rinigisha abifuza kwiga gusobanura cyangwa guhindura indimi muzindi, nko gusobanura icyongereza mu kinyarwanda n'izindi(Translation), gukosora inyandiko zirimo amakosa(Proof Reading) n'ibindi bijyanye n'abakora ibizamini bitandukanye mu ndimi zitandukanye.

Ushaka kwiga muri iri shuri anashaka kumenya ibindi bisobanuro wahamagara kuri izi nimero (+250) 788302964.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abifuza-kudidibuza-icyongereza-mu-gihe-gito-bashyizwe-igorora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)