Kigali : Bamwe mu bakobwa barasaba Leta y'u Rwanda ko yagabanya igiciro cy'impapuro zabo z'isuku #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe u Rwanda ndetse n'isi yose muri rusange bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe isuku y'umwana w'umukobwa, umuryango AHF-Rwanda watanze impapuro z'isuku (Pads) zingana na Miliyoni eshanu mu bihugu ikoreramo byose byo ku isi.

Ni igikorwa cyabereye mu turere tugizeUmujyi wa Kigali ari two Gasabo, Kicukiro, ndetse na Nyarugenge, aho ku ikubitiro batangiriye iki gikorwa ku kigo cy'amashuri cya Kagugu, bategura icyumba cy'umwana w'umukobwa.

Ubusanzwe icyumba cy'umukobwa gifite agaciro kanini ku ishuri kuko gifasha abana b'abakobwa bagye mu mihango akaba ariyo mpamvu AHF yatanze inkunga y'ibi bikoresho
.
Bikunze kugaragara ko hari abana basiba ishuri mu gihe bari mu mihango, cyangwa se bagatanga impamvu runaka, ariko mu byukuri biterwa nuko baba bafite ipfunwe rwo kuvuga ko bagiye mu mihango bibaviriyemo ingaruka zo gusiba ishuri maze umusaruro w'amanota yari yiteze ukayoyoka.

Ibyo byose nibyo byatumye umurwango mpuzamahanga w'abanyamerica, AHF-Rwanda ufatanyije na Minisiteri y'ubuzima ibinyujije mu kigo cyayo cy'ubuzima RBC, batanze impapuro z'isuku zizwi nka pad zingana n'ibihumbi birindwi ku bakobwa batuye mu mujyi wa Kigali.

Kayitesi Irene, uhagarariye aba Ambasaderi b'urubyiruko muri AHF-Rwanda bashinzwe gukorera ubuvugizi urubyiruko mu Rwanda., avuga ko Leta y'u Rwanda yareba uko ibigenza kugira ngo igiciro cya Pad cyashyirwa ku mafaranga Magana atatu.

Agira ati'Mu byukuri pad irahenze pe , ntago abakobwa twese twabona amafaranga igihumbi cyangwa managa atanu yo kuyigura, biba bigoranye, ariko Leta yacu dukunda izarebe uko yabigenza nibura cotex imwe ishyirwe kuri Magana atatu, aya mafaranga ndahamyako ntamukobwa utayabona.'

Akomeza ashima umurwango AHF-Rwanda wo wateye intabwe ya mbere ikabagenera Pad zo gukoresha, kuko muri ibi bihe hirindwa icyorezo cya Coronavirusi , ngo ntago byoroshye kubona amafaranga yo kuzigura bityo ugasanga hari bamwe bakoresha ibitambaro , bagasiba ishuri kubera kwanga ko igitambaro cyajya ku ruhande ndetse no kuba bidafite isuku ihagije.

Umuyobozi wa AHF-Rwanda Dr Brenda Asiimwe-Kateera avuga ko hari bamwe mu bakobwa bakunda kugira ipfunye rwo kwanga kujya ku ishuri mu gihe bari mu mihango, kuko akenshi usanga muri abo iyo bayigiyemo bakunze gukoresha ibitambaro.akaba ariyo mpamvu batanze Pads zo kubafasha mu gihe bagiye mu mihango.

Agira ati'Umuryango AHF-Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y'ubuzima, ibinyujije mu kigo cy'ubuzima RBC, uyu munsi twifatanyije n'isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bw'umwana w'umukobwa hibandwa ku isuku mu gihe ari mu mihango, ninayo mpamvu twatanze pads zingana n'ibihumbi birindwi mu turere twa Gasabo, Kicukiro ndetse , Nyarugenge, ibi bizarinda abana babakobwa nakoreshaga ibitambaro mu gihe bari mu mihango , bagasiba ishuri kubera ko baba banga ko bagenzi babo bamenya ko bagiye mu mihango kandi ari ibintu bisanwe ku mwana w'umukobwa.'

Rutalindwa Alphonse, umukozi w'ishami ry'ubuzima mu karere ka Gasabo, avuga ko icyumba cy'umukobwa ari ingenzi. Ati 'Icyumba cy'umukobwa kirakenewe ku mashuri yose, kigashyirwamo ibikoresho bihagije, kuko kujya mu mihango ni ibintu biswanzwe ku mwana w'umukobwa, ndashimira cyane AHF-Rwanda yo mufatanyabikorwa w'akarere kacu bo batugeneye ibikoresho by'isuku, kuko bigiye gufasha abakobwa benshi.'



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Bamwe-mu-bakobwa-barasaba-Leta-y-u-Rwanda-ko-yagabanya-igiciro-cy-impapuro-zabo-z-isuku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)