Kigali: Bamwe mu bakobwa barifuza ko igiciro cy'impapuro zisuku(Cotex) cyashyirwa kuri 300 Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe u Rwanda ndetse n'isi yose bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe isuku y'umwana w'umukobwa, umuryango AHF-Rwanda watanze impapuro z'isuku zitegurwa mu cyumba cy'umukobwa zingana na Miliyoni Eshanu.

Ni igikorwa cyabereye mu turere tugize intara y'umujyi wa Kigali aritwo(Gasabo, Kicukiro, ndetse na Nyarugenge), aho ku ikubitiro batangiriye iki gikorwa ku kigo cy'amashuri cya Kagugu, bategura icyumba cy'umwana w'umukobwa.
Ubusanzwe icyumba cy'umukobwa gifite agaciro kanini ku ishuri kuko gifasha abana b'abakobwa bagye mu mihango akaba ariyo mpamvu AHF yatanze inkunga y'ibi bikoresho.

Bikunze kugaragara ko hari abana basiba ishuri mu gihe bari mu mihango, cyangwa se bagatanga impamvu runaka, ariko mu byukuri biterwa nuko baba bafite ipfunwe rwo kuvuga ko bagiye mu mihango bibaviriyemo ingaruka zo gusiba ishuri maze umusaruro w'amanota yari yiteze ukayoyoka.
Ibyo byose nibyo byatumye umurwango mpuzamahanga w'abanyamerica, AHF-Rwanda ufatanyije na Minisiteri y'ubuzima ibinyujije mu kigo cyayo cy'ubuzima RBC, bahaye impapuro z'isuku zizwi nka (cotex) kubakobwa batuye mu mujyi wa Kigali.

Kayitesi Irene umwe mu bakobwa bahawe izo mpapuro z'isuku , avuga ko Leta y'u Rwanda yareba uko ibigenza kugira ngo igiciro cya Cotex cyashyirwa ku mafaranga Magana atatu.

Agira ati'Mu byukuri cotex irahenze pe , ntago abakobwa twese twabona amafaranga igihumbi cyangwa managa atanu yp kuigura, biba bigoranye, ariko Leta yacu dukunda izarebe uko yabigenza nibura cotex imwe ishyirwe kuri Magana atatu, aya mafaranga ndahamyako ntamukobwa utayabona.'

Akomeza ashima umurwango AHF-Rwanda wo wateye intabwe ya mbere ikabagenera cotex zo gukoresha, kuko muri ibi bihe hirindwa icyorezo cya Coronavirusi , ngo ntago byoroshye kubona amafaranga yo kuzigura bityo ugasanga hari bamwe bakoresha ibitambaro , bagasiba ishuri kubera kwanga ko igitambaro cyajya ku ruhande ndetse no kuba bidafite isuku ihagije.

Rutarindwa, umukozi w'ishami ry'ubuzima mu karere ka Gasabo, avuga ko icyumba cy'umukobwa ari ingenzi,

Ati 'Icyumba cy'umukobwa kirakenewe ku mashuri yose, kigashyirwamo ibikoresho bihagije, kuko kujya mu mihango ni ibintu biswanzwe ku mwana w'umukobwa, ndashimira cyane AHF-Rwanda yo mufatanyabikorwa w'akarere kacu bo batugeneye ibikoresho by'isuku, kuko bigiye gufasha abakobwa benshi.'.

Umuyo wa AHF-Rwanda Dr Brenda Asiimwe-Kateera avuga ko hari bamwe mu bakobwa bakunda kugira ipfunye rwo kwanga kujya ku ishuri mu gihe bari mu mihango, kuko akenshi usanga muri abo iyo bayigiyemo bakunze gukoresha ibitambaro.akaba ariyo mpamvu batanze Cotex zo kubafasha mu gihe bagiye mu mihango.

Agira ati'Umuryango AHF-Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y'ubuzima, ibinyujije mu kigo cy'ubuzima RBC, uyu munsi twifatanyije n'isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bw'umwana w'umukobwa hibandwa ku isuku mu gihe ari mu mihango, ninayo mpamvu twatanze Cotex miliyoni eshanu mu turere twa Gasabo, Kicukiro ndetse , Nyarugenge, ibi bizarinda abana babakobwa nakoreshaga ibitambaro mu gihe bari mu mihango , bagasiba ishuri kubera ko baba banga ko bagenzi babo bamenya ko bagiye mu mihango kandi ari ibintu bisanwe ku mwana w'umukobwa.'

The post Kigali: Bamwe mu bakobwa barifuza ko igiciro cy'impapuro zisuku(Cotex) cyashyirwa kuri 300 Frw appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kigali-bamwe-mu-bakobwa-barifuza-ko-igiciro-cyimpapuro-zisukucotex-cyashyirwa-kuri-300-frw/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-bamwe-mu-bakobwa-barifuza-ko-igiciro-cyimpapuro-zisukucotex-cyashyirwa-kuri-300-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)