Kigali: Hagiye kuzanwa imodoka zigendera mu kirere zidatwawe n'abashoferi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imodoka zizajya zikoresha imirasire y'izuba zizajya zinyura mu mihanda yabugenewe izamuye mu kirere. Igihe zihagurutse, zizajya zihagarara gusa abo zitwaye bageze aho bagiye; nta mpanuka n'indi nkomyi iyo ari yo yose yahungabanya cyangwa ngo ikerereze urugendo.

Uwo mushinga witwa 'Automated Transit Network' (ATN), ugiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y'amasezerano y'ubufatanye Leta y'u Rwanda yasinyanye n'Ikigo VUBA CORP cyo muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA), ku wa Gatandatu taliki ya 29 Gicurasi 2021.

Mu isinywa ry'ayo masezerano, Leta y'u Rwanda yahagarariwe na Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete, mu gihe VUBA CORP yari ihagarariwe n'Umuyobozi wayo akaba ari na we wayishinze, Paul Klahn.

VUBA CORP ni kompanyi yiyemeje gutanga serivisi yo gutwara abantu mu mijyi ifite ikoranabuhanga rigezweho, Umujyi wa Kigali ukaba umujyi wa mbere muri Afurika ugiye gushyirwamo izo modoka zitagira abashoferi ndetse zikaba zikoreshwa n'ingufu zituruka ku mirasize y'izuba.

Biteganyijwe ko umugenzi azajya akoresha porogaramu (application) ya VUBA yashyize muri telefoni igezweho (Smart Phone) cyangwa ahagurishirizwa amatike, maze ahamagaze imodoka ye wenyine cyangwa ayifatanye n'abandi.

Ubuyobozi bwa VUBA CORP buvuga ko uburyo bwo gufatanya urugendo buzajya butuma izo modoka zihendukira buri wese. ndetse agashya ni uko abahamagaje imodoka batazajya barenza umunota umwe itarabageraho aho baba bari hose mu murongo zinyuramo.

Nubwo intego nyamukuru y'iyo kompanyi ari ugutanga serivisi zirambye kandi zikoresha ikoranabuhanga rigezweho, ubuyobozi bwayo buvuga ko intumbero ari ukubaka icyo kigo kigizwe n'umubare munini w'abakozi b'Abanyarwanda ndetse inafitiye inyungu Abanyarwanda muri rusange.

Ni muri urwo rwego icyo kigo kigiye gutangirira bwa mbere mu Rwanda, intego ikaba gukomereza ibikorwa byacyo mu yindi mijyi itandukanye yo ku mugabane w'Afurika binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga hanozwa serivisi z'ubwikorezi no gutwara abantu.

VUBA izaba ifite ikipe y'abakozi b'inzobere baboneka mu Rwanda, uhereye kuri ba enjenyeri, abakora za porogaramu, abacungamari, abashinzwe gukoresha ikoranabuhanga ricunga imodoka, abashinzwe kwakira abakiriya ndetse n'abatekinisiye.

Ubuyobozi bwa VUBA Corp bwifuza ko icyicaro gikuru cy'Afurika cyaba mu Rwanda nk'Igihugu cyateye intambwe ifatika mu kwimakaza serivisi z'ikoranabuhanga, Umujyi wa Kigali ukaba ari wo uzaba urugero rw'imikorere y'izo modoka.

Byitezwe ko abakozi babonera amahugurwa mu Rwanda ari bo bazajya gutoza abandi mu bihugu bitandukanye by'Afurika aho iryo koranabuhanga rizakomeza kwagurirwa.

Umusaruro witezwe ku ikoranabuhanga rya VUBA

Leta y'u Rwanda yizeye ko Umushinga w'imodoka za VUBA uzageza ku batuye mu Mujyi wa Kigali ndetse n'abaturarwanda muri rusange ubuzima burushijeho kuba bwiza binyuze mu koroherezwa ingendo, mu mutekano usesuye no kubungabunga ibidukikije.

Imirongo y'abategereza imodoka zisanzwe izagabanyuka ndetse habeho n'umuvuduko udasanzwe mu mitangire ya serivisi zo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali. Ibyo bizajyana n'umutekano usesuye ku bazajya bagenda muri izo modoka, kuko ibyago byo gukora impanuka za hato na hato bizagabanyuka.

Ikindi nanone, izo modoka zizaba zizewe mu guhuza imiryango n'inshuti, abakozi n'abakoresha, ibicuruzwa n'abaguzi ku masoko, abanyeshuri n' amashuri ndetse n'abarwayi n'amavuriro ku gihe.

Mu gihe izo modoka zizaba zikoresha ingufu z'imirasire y'izuba zidahumanya ikirere, byitezwe ko zizajya zinagenda zidateza urusaku.

Ikindi, ikigo VUBA cyitezweho gushyigikira ubukungu bw'Igihugu binyuze mu guteza imbere inganda n'umurimo, cyane ko umubare munini w'abakozi bazaba ari Abanyarwanda.

Umushinga wo kugeza izo modoka mu Rwanda uzarangira utwaye akayabo ka miliyari 1.3 y'amadolari y'Amerika, angana na miliyari 1,287 z'amafaranga y'u Rwanda.

Inkuru ya IMVAHO NSHYA



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/kigali-hagiye-kuzanwa-imodoka-zigendera-mu-kirere-zidatwawe-n-abashoferi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)