Kigali: Polisi yerekanye abantu icyenda bakekwaho ubujura no kugura ibyibano -

webrwanda
0

Bane muri abo bari barakoze itsinda mu gihe abandi bakekwaho kugura ibyibwaga. Mu bikoresho byibwe harimo mudasobwa, telefone na televiziyo.

Aba bagabo uko ari icyenda bafatiwe mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Gicurasi 2021.

Umwe muri aba bafashwe usanzwe ukomoka mu Karere ka Rullindo, yabwiye itangazamakuru ko bari bamaze umwaka bari muri ubu bujura.

Yavuze ko kugira ngo bagere kuri uwo mugambi, bakoranaga n’umumotari ubafasha kugeza ibyo bikoresho ku muguzi.

Mu gusobanura uko bakoraga ubu bujura yagize ati “Hari aho twagendaga tugasanga amadirishya afunguye kandi n’aho tudasanze hakinguye tukahakingura dukoresheje icyuma.”

Yavuze ko yicuza ibyaha yakoze ndetse ko atakongera gukora ibinyuranye n’amategeko, agasaba abantu bagikora ibyo byaha kubireka.

Ukekwa kuba yari inyuma yabyo akagura ibyibwaga, yavuze ko yari asanzwe akora akazi ko gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye mu gihe byagize ikibazo.

Yavuze ko yahamagawe n’umumotari amubwira ko hari umuntu wahombye akabari bityo ko hari televiziyo zigurishwa. Yavuze ko nyuma yagiyeyo arazigura ariko ntiyahabwa inyemezabwishyu kuko zari zigikorwa zitaraboneka ari nayo makosa avuga ko yaguyemo.

Ati “Ikibazo cyabayemo ari naryo kosa naguyemo ntabwo nigeze njya kwaka inyemezabwishyu, ikindi yari yambwiye ko inyemezabwishyu nta zihari amaze igihe azikoresha ngendera kuri icyo cyizere ndagura.”

Yavuze ko atazongera kugwa mu makosa yo kugura ikintu atatse inyemeza bwishyu.

Kamali Patrick atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, wari wibwe televiziyo na mudasobwa, yavuze ko umunsi yibwa yabyutse agasanga inzu irangaye.

Yashimiye Polisi uburyo yakoranye ubunyamwuga mu kugaruza bimwe mu byibwe ndetse no guta muri yombi ababikoze.

Ati “Ni ibyishimo kandi ndashimira Polisi ubushobozi n’ingufu mu gufata aba bajura ndumva rwose ntacyo batakoze.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yavuze ko Polisi itazahwema guta muri yombi abiba iby’abandi.

Ati” Iyo abaturage batanze amakuru turayakurikirana, byumvikane y’uko utafashwe uyu munsi ejo azafatwa, icyo tuba dukeneye ni amakuru. N’uwateganyaga kwiba iri joro ahari bwibe haramenyekana n’ abajura bafite gahunda yo kwiba babireka kuko nta kiza kirimo.”

Aba nibaramuka bahamijwe ibi byaha bazafungwa igihe kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri n’imirimo rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Aba bantu uko ari icyenda bakekwaho ubujura no kugura ibyibwe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)