Uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko amaze amezi abiri akora ubu bucuruzi bw'amavuta ya mukorogo ndetse ko ayakura mu Karere ka Rubavu aturutse i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yemeje ko amavuta yafatanywe afite agaciro kari hagati ya miliyoni 7 na miliyoni 9 z'amafaranga y'u Rwanda anashimangira ko yagiye muri uyu mwuga nyuma y'aho akazi k'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro yakoraga kagizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati 'Nk'uko mwabibonye iwanjye hafatiwe amavuta atemewe yitwa mukorogo nari maze amezi abiri mbyinjiyemo, kuyazana akenshi nayafatiraga ku Gisenyi nkayazana aturutse hakurya.'
Yemeye ko yari azi neza ko aya mavuta atemewe ariko yabikoze ashakisha imibereho; yagiriye inama abandi bayacuruza kubireka kuko bitemewe.
Muri uru rugo hanafatiwe umucuruzi wari umugannye agiye kurangura amavuta. Uyu yabwiye itangazamakuru ko ari umuzunguzayi uyadandaza ngo yibonere icyo kurya.
Ati 'Njye nsanzwe nkora ibintu byo kuzengurutsa utuntu. Naje mu gitondo ampamagaye nsanga hari umupolisi ndinjira nk'uko bisanzwe anyaka telefoni asangamo ubutumwa bw'umuntu wari wansabye kumwoherereza amacupa atatu ya mukorogo. Ni bwo nafashwe.'
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yasabye abacuruzi kwirinda gucuruza aya mavuta kuko atemewe anashimangira ko abazabikomeza bazagenda bafatwa.
Ati 'Mu mikoranire n'abaturage baduha amakuru kuko benshi bazi ibitemewe bakanubahiriza amategeko n'amabwiriza yo kubyirinda ariko ikirushijeho batanga ni amakuru kugira ngo polisi ibe yamenya aho ibyo bintu bikorerwa n'ababicuruza.'
'Twabonye amakuru y'uko hari umuntu ucuruza amavuta yangiza uruhu gusa ikigaragara ni uko abantu bamaze guhindura amayeri ubu barayazana aho kugira ngo bayashyire aho bayacururiza bagashakisha aho bayadepa mu rugo.'
Abafashwe bagiye gushyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha kugira ngo rubakurikirane ku byo baregwa nk'uko Polisi yabitangaje.