Kigali:Inzu ifashwe n'inkongi y'umuriro irakongoka. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mu murenge wa Gitaga mu mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Gicurasi 2021 aho inzu y'umuturage yafashwe n'inkongi y'umuriro ,gusa abaturage bakaba bafashe iyambere mu gutabara umuturanyi wabo wari ugiye kuyihiramo.

Nk'uko bigaragara mu mashusho yashyizwe kuri Youtube na Isano Tv , abaturage bihutiye gutabara uyu muryango wari uhuye nakaga gakomeye ubwo inzu yabo yafatwaga n'inkongi. Abaganiriye n'umunyamakuru wa Isano bavuze ko babonye inzu igurumana havamo umwotsi mwinshi ,nuko bihutira kuzana amazi n'itaka ryo kuzimya uyu muriro.Bavuze ko basanze nyir'urugo arwana no gusohora ibikoresho byo mu nzu,ibintu byashoboraga kumushyira mu kaga.Gusa bavuga ko ubutabazi bwihuse batanze bwafashishe uyu muryango kugira ibikoresho byo munzu baramura ,dore ko bavuga ko iyi nkongi yari yatewe n'insinga z'amashanyarazi.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/kigaliinzu-ifashwe-ninkongi-yumuriro-irakongoka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)