Ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu SC, bwatumije inama y'igitaraganya irimo kwiga ku bijyanye no gusezerera bamwe mu batoza no guhagarika abakinnyi banze gukurikiza amabwiriza y'umutoza mukuru.
Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,nibwo ikipe ya Kiyovu Sports icumbitse i Runda,yabyukiye mu nama yo kwiga ku cyihishe inyuma y'umusaruro mubi yabonye mu itsinda B rya shampiyona.
Mvukiyehe Juvenal uyobora iyi kipe yatumije inama yahuje abakinnyi, abatoza, Umunyamabanga Mukuru w'iyi kipe ndetse na bamwe mu bagize komite nyobozi y'ikipe.
Iyi nama yatumijwe igitaraganya, nyuma y'aho Kiyovu Sports itsindiwe iwayo na Rutsiro FC 2-1 bigatuma iyi kipe yo ku Mumena yisanga mu makipe umunani agomba kuzahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Mu byaganiriweho harimo kureba impamvu yo kubura umusaruro mwiza,ubugambanyi bwa bamwe bantu mu ikipe ya Kiyovu Sports,impinduka zishobora gukorwa muri Kiyovu Sports mu batoza,ndetse n'intego bazajyana mu makipe umunani ya nyuma