Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Golden States Warriors yabuze itike iyihesha gukina imikino ya nyuma ya NBA. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Golden States warriors ya kabuhariwe Stephen Curry yatsinzwe na Memphis Grizzlies amanota 117-112 ibura amahirwe yo kugera mu makipe umunani (8) ya mbere ahatanira shampiyona ya NBA.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, hakinwe umukino wo guhatanira umwanya wa munani(8) mu gice cy'iburengerazuba (Western Conference) hagati ya Golden States warriors na Memphis Grizzlies.

Ni umukino waranzwe no gukanirana ku mpande zombi byatumye iminota isanzwe y'umukino irangira amakipe yombi anganya amanota 99-99, Memphis Grizzlies yaje gutsinda hitabajwe iminota itanu (5′) y'inyongera (Over time).

Gutsindwa Kwa Golden states warriors bivuze ko itazagaragara mu mikino ya Kamarampaka yo gushaka igikombe cyo mu cyerekezo cy'iburengerazuba ari na cyo gihesha ikipe gukina n'iyabaye iya mbere iburasirazuba hashakwa igikombe cya shampiyona ya NBA.

Zimwe mu mpamvu zitumye Golden states warriors ibura mu makipe umunani harimo Ivunika rya Klay Thompson ryashegesheje iyi kipe cyane byatumye Stephen asa n'uwikorera iyi kipe wenyine, kuba ifite abakinnyi bakishakisha muri NBA no kuba uyu mwaka w'imikino wararanzwe n'itungurana ku makipe atandukanye.

Amakipe 8 azakina imikino ya nyuma ya NBA ni : Miami Heats, Milwaukee Bucks , Dallas Maverick, Los Angeles Clippers, Denver Nuggets, Portland Trail Blazers, Washington Wizard na Philadelphie 76ers.

Imikino ya Playoffs iratangira kuri uyu wa Gatandatu :

Saa 20h00′ Milwaukee Bucks vs Miami Heats
Saa 22h00′ : Los Angeles Clippers vs Dallas Maverick

Ku cyumweru:

Denver Nuggets vs Portland Trail Blazers
Philadelphie 76ers vs Washington Wizard.

The post Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Golden States Warriors yabuze itike iyihesha gukina imikino ya nyuma ya NBA. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ku-nshuro-ya-kabiri-yikurikiranya-ikipe-ya-golden-states-warriors-yabuze-itike-iyihesha-gukina-imikino-ya-nyuma-ya-nba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ku-nshuro-ya-kabiri-yikurikiranya-ikipe-ya-golden-states-warriors-yabuze-itike-iyihesha-gukina-imikino-ya-nyuma-ya-nba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)