Mu nyandiko abo bahanga ku bijyanye n’imitingito barimo Habiyakare Titus, Niyitegeka Tite na Ngaruye Jean Claude bashyize ahagaragara ku wa 23 Gicurasi 2021 nyuma y’umunsi umwe iryo ruka ribaye, bagaragaje ko nubwo “hari abavuga ngo nta muntu umutingito wica ariko ibyo wangije bihitana ubuzima bwe”.
Iyo ni impamvu ikomeye ituma umenya uko ukwiye kwitwara muri ibi bihe hari uruhererekane rw’imitingito ya buri kanya, ishobora kugusanga mu nzu, hanze, mu modoka, mu kazi cyangwa mu kivunge uri mu bandi.
Ubwo Nyiragongo yaherukaga kuruka mu 2002, abo banditsi bavuze ko iryo ruka ryakurikiwe n’imitingito 100 ifite magnitude iri munsi ya 3.5, yabayeho mu minsi itanu.
Ugereranyije n’iri kuba magingo aya wabona ko yo itari iremereye, kuko no mu ntera yageragamo yari yiganje muri Goma na Rubavu nk’uduce tuyegereye, kure yumvikanye haba Bukavu na Kigali.
Mu minsi ine nyuma y’iruka rya 2021, imitingito iri kuba hari iyagejeje kuri magnitude ya 5.3, ndetse ntiri kumvikana i Rubavu gusa kuko no mu Burasirazuba bw’u Rwanda bari kuyumva.
Mu kugerageza guhangana n’ingaruka zirimo n’impfu zishobora gutezwa n’iyo mitingito bitaramenyekana igihe izamara, hari ibyo abo banditsi basabye gukora mu gihe waba wumva umutingito cyangwa urangiye.
Iyo umutingito ubaye uri mu nzu
Mu gihe umutingito ubaye umuntu ari mu nzu asabwa gushaka aho yikinga abona hatekanye kugeza igihe gutigita birangirira. Ushobora kujya munsi y’igikoresho runaka (urugero nk’ameza), ukarinda umutwe wawe ku buryo ibishobora kumanuka bitawugwira; fata ku kintu wikinzeho (niba ari ya meza wagiye munsi ufate ku kuguru kwayo).
Niba umutingito ugusanze mu isoko, urasabwa kujya mu bubiko bukwegereye, ukitarura ahegereye amadirishya cyangwa utubati turimo ibintu biremereye.
Ubaye uri ku ishuri, usabwa kujya munsi y’intebe cyangwa ameza ukayafataho, ukirinda kwerekeza amaso mu idirishya.
Ubaye wicaye mu igare ry’abafite ubumuga, funga neza amapine yaryo ufatishe amaboko mu gice cy’inyuma cy’umutwe uhakingira ari nako urinda ijosi.
Mu gihe umutingito ubaye uri hanze ho urasabwa kuhaguma kandi ukajya ahitaruye inyubako n’insinga z’amashanyarazi. Ubaye uri mu kivunge cy’abantu usabwa kujya aho ubona ko hatekanye abandi batakugwira cyangwa ngo bagukandagire.
Ku bantu bari mu modoka
Igihe umutingito ubaye uri mu modoka cyangwa ikindi kinyabiziga urasabwa guhagarara aho ugeze ubona utaza kuba wafunze umuhanda. Jya ku ruhande usige umwanya ibinyabiziga bitabaye bishobora gucamo, wirinde guhagarara ahari ibiraro, ahari imihanda inyurana hejuru, impande y’inyubako, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose gishobora kugwa cyangwa gusenyuka.
Umaze guhagarika imodoka urasabwa kuyigumamo, ukumva amabwiriza atangwa n’inzego zishinzwe ibiza haba kuri radio n’ubundi buryo bushoboka.
Niba aho ubona hari ibikorwa by’umuyoboro w’amashanyarazi nk’insinga cyangwa amapoto byaguye hafi y’aho waparitse, urasabwa kuguma mu modoka ugategereza ko baza kuhagukura. Kwaka ubufasha, wacisha ukuboko mu idirishya ry’imodoka ugakora ikimenyetso kigaragaza ko ubukeneye.
Niba umutingito ubaye uri mu modoka itwara abagenzi rusange, guma mu mwanya wawe kugeza ihagaze. Sa n’uwikinga aho ubona ko hatekanye, niba utahabona wicare ushyize umutwe mu mavi mu rwego rwo kuwurinda ibishobora guturuka hejuru bikumanukira.
Igihe wumvise umutingito uri muri ascenseur, urasabwa guhita ukanda aho gusohoka ukayiviramo aho waba ugeze hose kandi vuba bishoboka.
Nyuma y’uko umutingito uremereye urangiye, urasabwa kwitegura indi mito ishobora gukurikiraho. Kurikira radio na televiziyo wumve amakuru atangwa n’inzego zibishinzwe ndetse ugenzure ibyangiritse.