Muri iki kiganiro cyamaze iminota isaga 18,Perezida Kagame yavuze ku ngingo zitandukanye zirimo urubanza rwa Rusesabagina,Ingabo z'u Rwanda zivugwa muri RDC,kongera kwiyamamaza,n'ibindi.
Abanyamakuru 2 bagiranaga ikiganiro nawe batangiye bamubaza kuri Raporo iherutse gukorwa igaragaza ko Ubufaransa bwagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Aba banyamakuru babajije Perezida Kagame niba yifuza ko Ubufaransa busaba imbabazi u Rwanda abasubiza ko atabingingira gusaba imbabazi ahubwo yakwishima babonye ko aribyo byiza kurushaho.
Abajijwe kuri raporo ya UN ivuga ko Ingabo z'u Rwanda ziri muri RDC,perezida Kagame yagize ati 'Ndemera ko Loni ikora iyo raporo iri gutsindwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo none niyo ivuga ko RDF iriyo.Ndakubwiza ukuri,ingabo zacu iyo ziba ziri muri RDC icyo kibazo kiba cyarakemutse.'
Perezida Kagame abajijwe ku bijyanye n'urubanza rwa Rusesabagina ndetse n'ibyasabwe na Human Right watch byo gukora iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo yavuze ko Abanyaburayi n'abanyamerika badakwiriye kubonwa ko aribo bafite ubutabera bw'ukuri bonyine.
Ati 'Sinzi impamvu abantu bavuga cyane, ari mu rukiko, ntabwo ahishwe ahantu. Ari mu rukiko nk'abandi bagera kuri 20 bareganwa hamwe kandi batanze ibihamya bifatika ko ari umunyabyaha.
Bitwaye iki kubeshya umunyabyaha uri gushakisha? Iyo umubonye, nihe umushyira? Niba ari mu rukiko, ndakeka ibyo ntacyo bitwayeâ¦..
Nanjye ndashaka urubanza rw'ukuri.Ntabwo ari Abanyaburayi gusa.Kuki mwumva ko ukuri ari ukw'abanyaburayi n'abanyamerika gusa.Bisa nk'aho ikintu cyose kugira ngo kibe icy'ukuri yaba mu Rwanda no muri Afurika kigomba kuba gicunzwe n'Uburayi na Amerika.Ibyo sibyo.'
Ku rupfu rwa Mihigo,yavuze ko nk'uko nta muntu ujya gukora iperereza ku byabereye mu Bufaransa avuye ahandi, ari nako bikwiriye kugenda ku Rwanda.
Abajijwe niba azongera kwiyamariza indi manda,Perezida Kagame yagize ati 'Ndasaba Imana ngo impe ubuzima bwiza.Igihe nikigera,abanyarwanda bazatora kandi nanjye nzatora.'