Kuki najya Nyabugogo kandi uhari- Sadate asubiza uwamubwiye ngo ajye kubwira Inka Nyabugogo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyakazi Sadate ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane nka Twitter, akunze gukozanyaho na bamwe mu bakoresha uru rubuga bo mu Rwanda.

Uyu mugabo udakunze kuripfana uvuga ikimurimo atishisha, mu minsi ishize yajyaga aterana amagambo n'Umunyamakuru w'Imikino Sam Karenzi ariko ubu baje kwiyunga nyuma y'uko ikibazo cyabo gikemuwe n'inzego z'Itangazamakuru mu Rwanda.

Sadate muri iki cyumweru yashyize ubutumwa kuri Twitter ashimira abamukurikira kuri Twitter nk'urubuga nkoranyambaga akunze gukoresha kurusha izindi.

Yagize ati 'Banywanyi nshuti z'akadasohoka, nta kintu kinshimisha nko kubona munkurikira kuri Twitter yanjye (mon Média social préféré), Nta Kiza nko kubona Umuntu afungura Twitter agahita angira uwa mbere akurikiye, gusa ikiza kurusha byose ni uko muri abakundwa banjye, Ndabakunda byinshiiii.'

Umwe mu bamukurikira wiyita Intare ya Kigali, yahise asubiza ubu butumwa, agira ati 'Jya ku bibwira inka Nyabugogo.'

Sadate utajya atinzamo mu gusubiza kuri Twitter, na we yahise agaruka aramusubiza agira ati 'Ndajya Nyabugogo kandi mbona uhari.'

Undi na we witwa Kikina yaje asubiza buriya butumwa bwa Sadate amubwira ko akunda ubwamamare. Yagize ati 'Ukunda Fam [ubwamamare] Mister.'

Sadate na we yahise amubiza agira ati 'Umuntu akunda icyo afite, wowe utayikunda ni uko mutaziranye.'

Ubu butumwa bwa Sadate bwazamuye impaka nyinshi kuri Twitter ye, bamwe bamunenga ariko na we ntazuyaze mu kubasubiza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Kuki-najya-Nyabugogo-kandi-uhari-Sadate-asubiza-uwamubwiye-ngo-ajye-kubwira-Inka-Nyabugogo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)