Lionel Messi yasize Barcelona mu gihirahiro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Espagne inkuru ni nyinshi zivuga ku hazaza ha Lionel Messi muri Barcelona yakiniye ubuzima bwe bwose, ni mu gihe yahawe ikiruhuko mbere y'uko ajya muri Argentine iwabo gukina igikombe cya Copa America.

Amasezerano ya Lionel Messi muri Barcelona ararangira mu mpeshyi y'uyu mwaka. Mu mpeshyi y'umwaka ushize yashakaga gutandukana n'iyi kipe biranga ari nabwo yatangaje ko atazigera yongera amasezerano agomba gutandukana n'iyi kipe.

Joan Laporta uherutse gutorerwa kuyoborwa iyi kipe, imwe mu maturufu yakoresheje ni uko azakora ibishoboka byose akagumana uyu rutahizamu w'umunya-Argentine.

Gusa kugeza ubu nta kiratangazwa niba azaguma muri iyi kipe cyangwa niba azagenda cyane ko atari mu bakinnyi umutoza Ronald Koeman ari bwifashishe mu mukino w'uyu munsi usoza shampiyona bari bukinemo na Eibar. Igikombe cyo bamaze kukibura.

Ikinyamakuru Football Espana cyatangaje ko uyu rutahizamu agiye mu kiruhuko asize mu rujijo abakunzi b'iyi kipe ni mu gihe yemerewe kudakina uyu mukino kugira ngo afate ikiruhuko cy'iminsi mike mbere y'uko yerekeza gukina igikombe cya Copa America kizaba muri Kamena na Nyakanga.

Se wa Messi akaba ari na we mujyanama we, Jorge akaba yarahuye na perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta ariko ibyavuye mu biganiro nta na kimwe baratangaza aho bivugwa ko uyu muryango utaravuga icyo wifuza kugira ngo Messi ahagume.

N'ubwo iki kinyamakuru gitangaza ibi ariko, umunyamakuru wa BeIN Sports yo muri Qatar, Achraf Ben Ayad abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko Messi yemeye kuguma muri Barcelona igisigaye ari ukumenya ibyo bamuha niba abyemera.

Messi ntaravuga ku hazaza he muri Barcelona



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lionel-messi-yasize-barcelona-mu-gihirahiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)