Uyu mugabo yavuze ko mu 2015, yisanze mu bibazo bikomeye agirana ikibazo n’umugore bituma batandukana. Yavuze ko byari ibihe bimukomereye, ava aho yari atuye ajya kuba i Bukavu kuko ariho nyina atuye.
Uyu mugabo yavuze ko yari asanzwe ari umuhinzi, kuko yarangije kwiga akabura akazi. Icyo gihe HCR yakoze ibarura ry’impunzi z’abanyarwanda ziba i Bukavu, kugira ngo abone inkunga ya HCR cyane iyo kwiga.
Ngo bageze ku Idjwi, abo bantu bari bitwaje intwaro bavamo ugereranyije ngo bari hagati ya 80 na 100. Aho barahavuye, abo bantu bakomereza urugendo bageze mu Rwanda bavamo ariko umushoferi wabwo nyuma aza kumubwira ko abo bantu bagiye mu ishyamba rya Nyungwe.
KURIKIRA UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA
9:35: Umwunganizi wa Ntibiramira, abwiye urukiko ko kuva umukiliya we yafatwa, aburana yemera icyaha. Yabwiye urukiko ko uwo yunganira yavugishije ukuri ku byaha bine aregwa, ko yagaragaje ko ibyo yagiyemo byose atari abizi ahubwo ko yari akurikiye amafaranga gusa.
Yavuze ko mu miburanire ye yicuza ibikorwa bye bibi yakoze, asaba urukiko ko rwazashingira ku ngingo ya 38 y’itegeko rirwanya iterabwoba, maze kuba yemera icyaha akanasobanura ibyo yakoze afite ipfunwe, akazagabanyirizwa igihano.
Abaregwa baganira n’abunganizi babo mbere y’iburanisha
9:25: Yavuze ko igitero cya mbere cyagabwe ku ruganda rutunganya ifu y’ibigori n’imyumbati. Ngo yari kumwe na Sibomana Jean Bosco. Ubwo bari bahageze, ngo Sibomana yateye grenade mu modoka kugira ngo ayitwike, ariko grenade irapfuba.
We yahise arasa amasasu atandatu mu kirere, kugira ngo agaragaze ko FLN ihari. Imbunda na Grenade yavuze ko bari babihawe na Matakamba.
Igitero cya kabiri ngo bakigabye ahitwa mu Rubonwe. Yari kumwe na Matakamba, Byukusenge Jean Claude, Sibomana Jean Bosco, Shabani Emmanuel na Bizimana Cassien. Bari bafite umugambi wo gutega imodoka ngo bayitwike.
Bizimana ngo yagiye mu muhanda ahagarika imodoka ya Coaster, ariko yanga guhagarara, barasa amasasu ntiyahagarara. Bateze izindi ebyiri zose zanga guhagarara, bigeze mu rukerera bafata inzira barataha.
Igitero cya gatatu nicyo cyatwikiwemo imodoka, icyo gihe imbunda bari bazikuye muri RDC.
Icya kane bakigabye i Nyakarenzo ku muhanda ujya i Mibilizi. Icyo gihe ngo bahagaritse ikamyo, yanze guhagarara bararasa imodoka irahagarara, umushoferi avamo bayiteye grenade ntiyashya.
Yavuze ko bishoboka ko ibirahure byayo aribyo byaba byarangiritse, gusa ngo abasirikare b’u Rwanda bari hafi aho, bumvise urusaku rw’amasasu nabo bararasa aba barwanyi ba FLN bahita bahunga biruka.
9:15: Hakurikiyeho Ntibiramira Innocent. Atangiye abwira urukiko ko ibyaha byose bine abyemera kandi abisabira imbabazi abanyarwanda, igihugu ndetse n’umuryango we.
Yemereye urukiko ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba acyemera, kuko ngo Matakamba yagiye kumureba amubwira ko hari abasirikare bari muri RDC bamushaka, ko yajya kubareba akumva icyo bamushakira.
Ngo yamubwiye ko mu gihe yabyemera, yazakuramo amafaranga menshi. Yavuze ko yaje kubyemera, maze bajyana i Bukavu, bahurirayo na Bizimana Cassien. Ngo icyo gihe hari mu kwezi kwa Gatatu mu 2019.
Bizimana ngo yamubajije niba yarigeze kuba muri FDLR, undi amubwira ko yagiyeyo akamaramo igihe gito. Uwo mugabo ngo yamubwiye ko mu gihe yakwemera ibyo abwirwa, azajya abona n’andi mafaranga, amumenyesha ibijyanye na FLN.
Ati “Amafaranga ni mabi nyine, naravuze nti reka mbyemere wasanga ngiye gukira.”
9:00: Ku cyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Shabani yabwiye urukiko ko acyicuza akanagisabira imbabazi. Yemera ko yagize uruhare rwo guherekeza umusirikare wa FLN wari ugiye mu bikorwa bya gisirikare, ku buryo ibyo yaba yarakoze byose nawe yemera ko yabigizemo uruhare.
Yemeye kandi icyaha cyo gutwikira abandi ku bushake n’icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba. Ku cyaha cya gatanu cyo gukoresha ibintu biturika binyuranyije n’amategeko nacyo yavuze ko acyicuza akanagisabira imbabazi.
08:55: Ku cyaha cyo gushishikariza abantu gukora iterabwoba, uyu mugabo yemeye ko yagikoze kandi akagisabira imbabazi. Ati “Ndabyemera”. Yemera ko yashishikarije murumuna we kujya mu mikoranire na FLN, gusa avuga ko ibyo yakoze byose atari azi imigambi migari ya FLN.
08:50: Uyu mugabo yafashwe mu Ugushyingo 2019 atarabona amafaranga amadolari ibihumbi bitanu yari yemerewe. Ngo yari yaranamaze gutegura umushinga azayakoresha ku buryo yamufasha guhindura ubuzima.
08:45: Shabani abwiye urukiko ko yicuza akanasaba imbabazi ku bw’uruhare rwe muri ibi bikorwa. Avuga ko uyu munsi ababazwa n’uko na murumuna we yisanze muri ibi bikorwa binyuze mu mikoranire ye na Justin Bugingo kuko ngo nawe yahabwaga grenade ngo azikwize mu barwanyi na FLN.
08:40: Shabani yavuze ko kubera ubukene n’ubushomeri, kuko ngo yari yemerewe ko mu gihe nakomeza gukora ashobora kuzahembwa amadolari 5000 cyangwa akayarenza, yemeye kuzajya azana mu Rwanda abarwanyi.
Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza
1. Nsabimana Callixte alias Sankara
2. Nsengimana Herman
3. Rusesabagina Paul
4. Nizeyimana Marc
5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani
6. Matakamba Jean Berchmans
7. Shabani Emmanuel
8. Ntibiramira Innocent
9. Byukusenge Jean Claude
10. Nikuze Simeon
11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata
12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred
13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba
14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba
15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas
16. Nshimiyimana Emmanuel
17. Kwitonda André
18. Hakizimana Théogène
19. Ndagijimana Jean Chrétien
20. Mukandutiye Angelina
21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard
Amafoto y’ababuranyi ubwo bageraga mu rukiko