Kader Arby yabwiye BBC Afrique ati: "Abantu bose bampamagaye! Abategetsi ba Mali bampamagaye bambwira ibyishimo bagize. Nabashimiye. Bose bampamagaye. Yewe na perezida yampamagaye."
Umugore we Halima Cissé yabyaye abana batanu b'abakobwa na bane b'abahungu abanje kubagwa.
Iyi mbyaro yatunguye abaganga kuko bari biteze abana barindwi nk'uko mbere byari byagaragajwe n'ibyuma bisuzuma ababyeyi.
Kader Arby n'umugore we w'imyaka 25 bari basanganywe umwana umwe w'umukobwa.
Muri Mali bamaze kubona ko Halima Cissé inda atwite idasanzwe bamwohereje mu bitaro byisumbuyeho muri Maroc.
Dr Rurangwa Théogène, muganga w'abagore ku bitaro bya gisirikare by'u Rwanda, yabwiye BBC ko ibi byabaye ari ibintu bishoboka ariko bidakunze kubaho.
Kader yabwiye BBC ko umugore we n'abana bameze neza ariko ataramenya igihe bazatahira.
Yagize ati: "Madamu n'abana bameze neza cyane. Turavugana kuri video n'umugore wanjye."
Uyu mugabo avuga ko adafite impungenge zo kurera aba bana benshi umuryango we wungutse icya rimwe.
Ati: "Imana ni yo yaduhaye aba bana. Ni yo izagena uko bazamera. Ibyo ntibimpangayikishije. Iyo nyagasani akoze ikintu, aba azi impamvu."
BBC