Marina yagarutse muri The Mane, yaciye bugufu asaba imbabazi avuga uko byagenze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'ukwezi atangaje ko yatandukanye n'inzu itunganya umuzi ya The Mane Music Label ari nayo yarebereraga inyungu ze, umuhanzikazi Marina yagarutse muri iyi nzu ndetse akaba anitegura gusohora indirimbo ikubiyemo ubuhamya bw'uko byagenze kugira ngo asese amazerano na The Mane.

Ukwezi kwa Mata 2021 kwari ukwezi kwirabura ku nzu itunganya umuziki ya The Mane kuko nibwo bose basezeye hasigaramo umuhanzi Calvin Mbandah wenyine.

Habanje Queen Cha na Aristide Gahunzire wari ushinzwe abahanzi, maze mu mpera za Mata 2021 na Marina asohora ibaruwa ivuga ko yatandukanye n'iyi nzu.

Icyo gihe nta mpamvu yigeze avuga yatumye basesa amasezerano ariko bivugwa ko harimo kuba The Mane itari imufashe neza ndetse biza guhuhurwa n'uko Bad Rama atangaje ko uyu muhanzikazi arutwa na Knowless.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bad Rama akaba umuyobozi wa The Mane, yavuze ko uyu munzikazi yamaze kugaruka muri The Mane ndetse agiye gusohora indirimbo isaba imbazi inakubiyemo byose ku isezera rye.

Ati"Marina mu ndirimbo ye nshyashya nyuma yo gufata umwanzuro wo kugaruka mu rugo ari ho The Mane Music label, ati 'I'm sorry(mumbabarire) nanjye ndi umuntu, ku makosa nakoze ababaza abo nkunda ndagarutse kandi ngarukanye urukundo n'umuhate mu kazi I'm sorry(mumbabarire)."

Muri iyi nyandiko ye ndende hari aho yagize ati"ari mu muryango wa The Mane aho amaze iminsi ari muri Studio atunganya indirimbo ngo kuko yumva ko ari yo nzira nziza yo gutanga ubutumwa bwe bw'ibyabaye mwese muzi. Ndasaba abafana ba The Mane by'umwihariko abafana ba Marina kumushyigikira tugakomeza urugendo twatangiye."

Bad Rama yavuze ko nyuma y'uko Marina yemeye ikosa akanasaba imbabazi yasanze nk'umubyeyi nta kindi yakora uretse kumubabarira.

Ati"Warenzaho iki ubaye wowe uri The Mane? Umwana akosheje akagaruka akagusaba imbabazi zibyo yakoze, nta kindi nari gukora nk'umubyeyi, imbabazi nazitanze."

Marina mu mpera za 2017 nibwo yari yasinye amasezerano y'imyaka 10 muri The Mane Music Label mu kureberera inyungu ze muri muzika, muri Mata 2021 ubwo yari amazemo imyaka 3 irenga, yahisemo gusesa amasezerano n'iyi nzu itunganya umuziki, akaba ayigarutsemo nyuma y'ukwezi ayivuyemo.

The Mane yagiye ihura n'ibibazo byo gutakaza abahanzi nk'aho muri 2019 yatakaje Jay Polly na Safi Madiba, muri uyu mwaka hagenda Queen Cha, Aristide Gahunzire wari ushinzwe abahanzi aho yasimbuwe na Safi Eric akaba murumuna wa Bad Rama.

Marina yasabye imbabazi agaruka muri The Mane
Bad Rama avuga ko nta kindi yari gukora uretse kumubabarira



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/marina-yagarutse-muri-the-mane-yaciye-bugufu-asaba-imbabazi-avuga-uko-byagenze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)