Mashami Vincent yahishuye impamvu yahamagaye abakinnyi bashya benshi cyane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'Amavubi Mashami Vincent yavuze ko impamvu atahamagaye ba myugariro babiri bo ku ruhande muri APR FC, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel, ari uko bombi bari bakwiye ikiruhuko kubera imvune bafite.

Aba bakinnyi bamaze igihe kinini bahamagarwa mu ikipe y'igihugu kandi bagakina iminota 90 ariyo mpamvu Mashami Vincent atabahamagaye.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya FERWAFA, umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent, yasobanuye impamvu yo guhamagara amasura mashya menshi ugereranyije n'ayari asanzwe.

Ati 'Ni abakinnyi twabashije gukurikirana, cyane cyane abakina mu Rwanda ndetse n'abakina hanze. Ariko by'umwihariko abakina mu Rwanda kuko urebye uburyo shampiyona irimo gukinwa ni uburyo bwiza buha abakinnyi gukina imikino myinshi mu gihe gito.'

'Twakwishimira rero uburyo abakinnyi bagerageje kwitwara muri izo mvune zose, muri icyo gihe kitoroshye, imikino yegeranye kuriya ntabwo byari byoroshye ariko ngira ngo urwego rwabo twararushimye, niyo mpamvu no gutoranya abakinnyi bitari byoroshye. Ariko ntabwo twabura kuvuga ko twicaye nk'abatoza ngo turebe abakwitabazwa kuri uyu mukino bashoboye kwitwara neza kurusha abandi.'

Uyu mutoza yakomeje avuga ko we na bagenzi be bamwungirije, babona abakinnyi bamahagawe ari bo bari babikwiye bitewe n'urwego bagaragaje mu mikino baheruka gukina.

Ati 'Bitwaye neza ari benshi ariko na none abo bose si ko twabahamagara, gusa turizera neza ko abo twashoboye guhamagara, ari bo babashije kugaragaza urwego rwiza muri shampiyona, ariko na none tutiyibagije ko hari n'abagize imvune zitandukanye batazashobora kugaragaramo hano ndetse n'abandi bafite impamvu zitandukanye. Twizeye ko abo twahamagaye ari bo bitwaye neza kurusha abandi.'

Abakinnyi bashya bahamagawe ni Buhake Twizere Clément (Strommen IF, Norvège), Niyigena Clément (Rayon Sports FC), Rukundo Dennis (Police FC, Uganda), Ishimwe Christian (AS Kigali), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC), Samuel Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium), Kwitonda Alain (Bugesera FC), Mugunga Yves (APR FC) na Rafael York (AFC Eskilstuna, Suède).



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mashami-vincent-yahishuye-impamvu-yahamagaye-abakinnyi-bashya-benshi-cyane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)