Tariki ya 14 Kamena 2021, nibwo umuhanzikazi ufite ibigwi byinshi muri muzika nyarwanda Butera Knowless yatangaje ko azashyira hanze alubumu ye gatanu yise ' Inzora' izina ry'umukobwa we w'ubuheta.
Knowless yavuze ko iri zina rifite igisobanuro kinini kuri we, kuko ririkubiyemo amazina abiri y'abakobwa be.
Ati 'Inzora ni ijambo rifite ubusobanuro bunini kuri njyewe haba mu buzima bwanjye bwite n'ikinyarwanda muri rusange. Mu buryo bwa gihanzi uko twabikoze usangamo amazina abiri: Inzora na Or. Ni izina nafashe ngira ngo nyiture abakobwa banjye. Or na Inzora.'
Butera Knowless avuga ko impamvu yahise kwitirira abana be iyi alubumu ari uko bamubaye hafi mu bihe yari ari kuyikoraho.Ati ' Baramfashije cyane kuko iyi alubumu nayikoze turi muri Guma mu rugo, ntabwo byari byoroshye, amashuri yarahagaze ari ukwigira mu rugo ariko bambereye abakobwa beza by'umwihariko Or na mugenzi we waje kuza, nta kibazo nagize, gukora kwanjye byarakomeje nk'ibisanzwe.'
Inzora iriho indirimbo 11 gusa ebyiri muri zo nizo zimaze gusohoka (Nyigisha na Papa). Izindi zisigaye zizashyirwa ku mbuga zicurizwaho ibihangano mu gihe hatarakorwa igitaramo cyo kuyimurika.
Ati 'Tuzayishyira ku mbuga zicururizwaho indirimbo hanyuma dupange buryo ki hakorwa igitaramo ibintu bibaye bitarasubira mu buryo ngo ibitaramo bikomorerwe, turi kwiga uburyo twakora igitaramo mu buryo bw'amashusho.'
Umwihariko uri kuri iyi alubumu ngo ni uko izagaragaraho indirimbo nyinshi zifite ubusobanuro bukomeye ndetse Butera Knowless akaba yarakoranye n'abandi bahanzi benshi kurusha izabanje.
Kugeza ubu Butera Knowless yamaze no gukora alubumu ye ya gatandatu, gusa yo azayishyira hanze, ubwo ibitaramo bizaba byongeye gukomorerwa.