Perezida Emmanuel Macron uri mu ruzinduko rw'iminsi 2 mu Rwanda yahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021. Yaje nyuma ya raporo yakoreshejwe na leta y'u Bufaransa yatangajwe muri uku kwezi yagaragaje ko hari uruhare igihugu cy'u Bufaransa cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amaze kwerekwa amateka mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, Perezida Macron yavuze ko "Jenoside iva kure, itegurwa byitondewe, hagamijwe gukuraho ubuzima bw'undi". Ati: "Jenoside ntihanagurika. Ntigira iherezo. Nta kubaho nyuma ya Jenoside, habaho kubana nayo uko bishoboka". Ni amagambo yavuganye ukwicisha bugufi kwinshi.
Perezida Macron yavuze ko u Bufaransa bufite amateka n'uruhare rwa politike mu Rwanda bityo ko bufite n'inshingano yo "kwemera akababaro bwateye Abanyarwanda butuma bifata igihe kinini cyane nta bushakashatsi bukorwa ku gushaka ukuri". Perezida Macron yavuze ko nyuma y'imyaka 27 uyu munsi aje "kwemera uruhare rwacu", no kwemera gufungura ubushyinguranyandiko bwose ku mateka y'ibyabaye.
Ati: "Kwemera uruhare rwacuâ¦bidushyiraho ideni ku bishwe nyuma y'igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera, kubahoza agahinda. Muri iyo nzira, abaciye muri iryo joro wenda bashobora kubabarira, bakaduha impano yo kutubabarira".
Nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi nk'uko byari biteganijwe, Macron yakomereje muri Village Urugwiro aho we na mugenzi we Perezida w'u Rwanda Paul Kagame bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru. Ni ikiganiro Perezida Paul Kagame yatangarijemo ko 'Imbwirwaruhame ya Perezida Emmanuel Macron ifite agaciro gasumbye imbabazi'.Â
Emmanuel Macron Umukuru w'igihugu cy'u Bufaransa yatangaje ko 'Igihugu cye kizaha u Rwanda Miliyoni magana atanu z'amayero nk'inkunga izatangwa kugeza mu 2023". Aya mafaranga azifashishwa mu nzego z'ubuzima no kwigisha ubumenyingiro. Yanavuze ko yazanye inkingo z'icyorezo cya Covid 19 zigera ku bihumbi ijana. Iyi nkunga ikaba yashimwe cyane na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame yavuze ko urugendo rwa Perezida Macron mu Rwanda rureba ahazaza aho kuba ahahise
Perezida Macron ari kubarizwa mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri