Mu itangazo TBD yageneye abanyamakuru kuri uyu wa 17 Gicursi 2021, yasobanuye ko kuri ibyo bitaro hazubakwa ivuriro rishya ryakira abavurwa bataha, ndetse n’ibikoresho nkenerwa muri iyo serivisi bikubwe kabiri aho ibyumba by’isuzuma bizagera kuri 45.
Itangazo rikomeza rivuga ko hazanabaho kubaka no kongera kunoza ahakorerwa ubushakashatsi,serivisi z’ubwishingizi mu kwivuza, umuyoboro ugeza amashanyarazi ku Bitaro, ibyuma bikikije inzira zizamuka mu nyubako, amarembo makuru y’ibitaro, n’aho ababigana bakirirwa.
Umuyobozi Mukuru wa TDB, Admassu Tadesse, yavuze ko kwagura ibyo bitaro bizatuma abatuye muri Afurika yo Hagati n’Iburasirazuba babyivurizamo barushaho kubona serivisi z’ubuzima zibegereye, kandi bigafasha urwego rw’ubuzima n’imibereho myiza by’Abanyarwanda.
Ati “Iki gikorwa ni urugero rw’inkunga y’amafaranga ya TDB mu rwego rw’ubuzima igenda izamuka, muri ibi bihe umubano wayo n’abakiliya uri guhura n’imbogamizi nyinshi zatewe n’icyorezo cya COVID-19.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Prof Miliard Derbew, yatangaje ko umusanzu wa TDB waje mu gihe ”gikwiye”.
Ati “Umusanzu wa Banki itsura Amajyambere n’Ubucuruzi mu Burasirazuba n’Amajyepfo bya Afurika (TDB) uje mu gihe intego nyamukuru y’Ibitaro ari ukuzamura uburyo bwo kwita ku murwayi bujyanye n’igihe.”
Prof Derbew yavuze ko kubaka ikigo cy’ubushakashatsi bizatuma mu Rwanda no mu Karere haboneka inzobere n’ubushakashatsi bwuje udushya.
Muri uwo mushinga kandi Banki ya Kigali ni umufatanyabikorwa, aho ari yo izajya inyuzwamo amafaranga azakoreshwa mu kuwushyira mu bikorwa.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD). Bifite inzobere zivura indwara zitandukanye, ndetse akaba ari nabyo byoherezwamo umurwayi wananiranye ahandi mu gihugu.
Magingo aya bikoreramo abaganga bakuru (docteur) 85, bikagira ibitanda 160, bishobora gukora isuzuma riri ku mpuzandengo ya 72.201 ku mwaka kandi bikakira abari ku mpuzandengo ya 8.346 ku mwaka. Ababigana barimo ab’imbere mu gihugu, abo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.