Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, nyuma y'inkuru y'urukundo yatangiye muri 2017, Meddy n'umunya-Etiyopiyakozi Mimi biyemeje kubana akamaramata.
Nyuma y'ubu bukwe, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mimi yagize ati"nzahora iteka nkufashe amaboko".
Ubu bukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Mujyi wa Dallas aho Meddy asanzwe atuye.
Ubukwe bwa Meddy bwabimburiwe no gusezerana imbere y'amategeko nyuma hakurikiraho kwiyakira no kwishimira iyi ntambwe Meddy n'umukunzi we bateye.
Ubu bukwe bwagaragayemo abanyamuziki benshi barimo King James umaze iminsi mike yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, K8 Kavuyo, Emmy, Adrien Misigaro, The Ben, Shaffy, n'abandi.
Ibirori by'ubukwe bwa Meddy byaranzwe no kuririmba indirimbo zitandukanye haba ize, ndetse n'iz'abandi bahanzi bari bagiye kumushyigikira.
Byitezwe ko nyuma y'ubu bukwe abageni bazajya kwiyerekana mu miryango yabo, mu Rwanda na Ethiopia.
Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kuvugwa cyane mu mpera z'umwaka wa 2017. Mu ntangiro za 2018 nabwo bizihizanyije iminsi mikuru ya Noheri n'ubunani.
Byaje gusakara kandi ubwo bombi bajyanaga mu biruhuko muri Mexique bihumira ku mirari ku wa 7 Kanama 2018, ubwo uyu mukobwa yifurizaga Meddy isabukuru akavuga ko yamwihebeye.
Kuwa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020,ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho uyu musore aca bugufi ashyira ivi hasi agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, undi nawe nta kuzuyaza yahise yikiriza ati "Yego" atega urutoki Meddy arushyiramo impeta.
Kuwa 24 Ukuboza 2018 nibwo Meddy yaje mu Rwanda gutegura ikirori cya The East African Party azana n'uyu mukunzi we.
Akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe, Meddy yabwiye itangazamakuru ko impamvu yazanye n'umukunzi we Mimi Mehfira mu Rwanda ari ukugira ngo amwereke ababyeyi n'inshuti ariko ko iby'ubukwe batari babipanga.
Miss Grace Bahati wari witabiriye ubu bukwe afata ifoto n'umugore wa Meddy Mimi Mehfira