Minisitiri Gatabazi yashimangiye icyemezo cyo kudaha ingurane ab’i Rilima batuye kure y’ibikorwa remezo -

webrwanda
0

Aba baturage ni abasigaye ubwo abandi bari baturanye bagurirwaga bakanimuka kugira ngo hazaboneke ubutaka bwo kubakaho Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera. Aba basigaye kuko Leta yari imaze kubona ubutaka buhagije buzubakwaho ikibuga.

Nyuma y’uko aba baturage basigaye muri aka gace, bagize ikibazo cyo kugera ku bikorwa remezo nk’amavuriro n’isoko, cyane ko iyo babikeneye bibasaba kujya mu yindi mirenge.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Minisiti w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko aba baturage bazubakirwa inzu maze bakagumana uburenganzira ku butaka bwabo.

Ati “Abo twasuye ikibazo cya mbere bafite aho basigaye nta serivisi bafite,nta shuri,nta vuriro, nta buyobozi buhari kuko ni agace kasigaye. Abana babo bagomba kuzenguruka bajya kubishaka, ntabwo tuzajya kubaka ishuri, ivuriro ry’imiryango 80.”

“Icyemejwe ni uko babimura mu kilometero kimwe, bakagumana uburenganzira ku butaka bwabo, bakaza bakabuhinga bategereje ibikorwa by’iterambere bibateganyirijwe. Rero twaraganiriye kandi barabisobanukiwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yatangaje ko kuba hari abaturage badashaka kwimuka, biterwa n’abahafite amasambu bo mu Mujyi wa Kigali babashuka kuko bo batarebwa n’iki cyemezo cyo kuba bakubakirwa kuko batahaba.

Ati “Harimo abantu bahafite ubutaka batahatuye, harimo abantu bahafite inzu bamwe baje no kubaka nyuma ikibuga cy’indege gitangiye, banubaka nta byangombwa ahubwo bihishe […] abo ni na bo bari kugumura abandi.”

“Impamvu ni uko bo batahatuye, kuko bo tutazabimura icyabafasha baba bumva ariko bagurirwa ubutaka ariko nta butaka dukeneye kandi ntabwo Leta ijya kugura ubutaka kuko umuturage yifuza kugurisha. Aramutse ahatuye umwana we atiga, umugore we atajya kwa muganga na we yashimishwa no kwimurwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko kwimura aba baturage bikiri mu nyigo kandi buzakomeza kubumvisha ibyiza byabyo.

Inkuru bijyanye: Bugesera: Abaturiye ahari kubakwa ikibuga cy’indege ntibavuga rumwe n’akarere ku cyemezo cyo kubimura (Video)

Abaturiye ahari kubakwa ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Bugesera bazimurwa ariko bakomeze gukoresha ubutaka bwabo.



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)