Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha Abanye-Congo 40 banze gutaha kubera Nyiragongo -

webrwanda
0

Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 nibwo u Rwanda rwakiriye abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basaga 8000 bahungaga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi abenshi muri bo batangiye gusubira iwabo bitewe n’uko iki kirunga cyahagaritse kuruka, gusa bamwe muri bo banze gusubirayo bitewe n’uko bagifite impungenge.

Amakuru dukesha RBA avuga ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Minisitiri Gatabazi yasuye aba Banye-Congo 40 banze gusubira iwabo, abizeza ubufasha bwa Leta y’u Rwanda kugeza igihe bazumva batekanye ku buryo bataha.

Yabasanze mu mudugudu wa Nyarubande, Akagali ka Mbugangali mu murenge wa Gisenyi.

Nyiragongo yatangiye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 ihagarara mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari abaturage bahitanywe n’iki cyiza. Iki kirunga cyaherukaga kuruka mu 2002 aho cyahitanye ababarirwa mu magana ndetse abandi benshi bakava mu byabo.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Habitegeko François yasuye aba Banye-Congo abizeza ubufasha



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)