Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha abagizweho ingaruka n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo -

webrwanda
0

Mu bikorwa Minisitiri Gatabazi yasuye harimo inzu n’imihanda byangijwe n’imitingito mu Mujyi wa Rubavu. Yanasuye kandi imirima yangiritse mu Mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe ndetse anahumuriza abaturage bahatuye n’abari bahafite ibikorwa by’ubuhinzi.

Yavuze ko abaturage bari mu bibazo bakwiye kumva ko “Ubuyobozi bw’igihugu buzirikana ibihe bikomeye barimo, kandi hari inzego zirimo gukurikirana kugira ngo ntihagire umuturage ujya mu kaga.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko bazakomeza gukurikirana imikorere y’Ikirunga kuko ubundi bisaba iminsi irindwi kugira ngo byemezwe ko cyarangije kuruka.

Ku bijyanye n’imitingito ikomeje kumvikana, Minisitiri Gatabazi, yavuze ko n’ubwo hari imitingito hirya no hino mu Rwanda, ukiri hasi muri rusange n’ubwo wangije ibikorwa birimo umuhanda ndetse n’inzu z’abaturage.

Uyu muyobozi yavuze ko nk’inzego z’ibanze bagiye kwimura inzu 40 bigaragara ko zangiritse ku buryo bushobora gushyira ubuzima bw’abazituyemo mu kaga.

Yasabye kandi abaturage kwirinda ibihuha, avuga ko abantu bakwiye kumva ibisobanuro by’inzego zibishinzwe.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hamaze gushyirwaho Akanama kari gukurikirana ibibazo ndetse kakaba ari ko kazajya gatanga amakuru y’ibyo abaturage bakwiye gukurikiza.

Yakomeje ati “Twashyizeho site abaturage bashobora kuba bajyaho haramutse habayeho irindi ruka.”

Minisitiri Gatabazi kandi yavuze ko bamaze gutegura ahantu bashobora gushyira abaturage b’Akarere ka Rubavu mu gihe byaba bibaye ngombwa ko bimurwa.

Ku bijyanye n’abaturage bangirijwe imirima, Minisitiri Gatabazi yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere buzasuzuma uburyo bafashwe, avuga ko icyihutirwa ari ukubashakira ibyo kurya muri iyi minsi.

Minisitiri Gatabazi yasuye ibikorwa byangijwe n'iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo
Minisitiri Gatabazi yanasuye Ishuri rya ESG naryo ryangiritse



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)