Miss Grace Ingabire yasuye ikigo cya Maranyundo Gils School muri gahunda yise 'Ndashoboye'[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'icyumweru gishize, Miss Ingabire Grace,yagiranye n'abanyeshuri bo mu ishuri rya Maranyundo Gils School riherereye mu karere ka Bugesera Ntara y'Iburasirazuba.

Muri gahunda ye yise 'Ndashoboye', Miss Ingabire Grace yatangije muri iki kigo amahuriro y'abanyeshuri yese 'Exporation Clubs' agamije kubasha kongera ubumenyi no kumenya kubyaza umusaruro impano zabo.

Uyu mukobwa w'imyaka 25 y'amavuko yabwiye aba banyeshuri ko izi ' Club' zizabafasha kumenya ibibazo umuryango mugari uhura nabyo ,gufatanyiriza hamwe mu gushaka ibisubizo by'ingirakamaro muri sosiyete ,kandi by'igihe kirekire.

Yigishije aba banyeshuri b'abakobwa , uko buri wese yamenya impano ye , uko yakurikira inzozi ze n''ibindi byinshi byagarutsweho mu kiganiro.

Miss Grace kandi yanabahishuriye ubryo yakuze akunda kubyina, byanatumye ashaka gukuza impano ye akaba ari naryo somo yigaga muri Kaminuza.
Anavuga ko yatangiye umushinga we wo guteza mbere kubyina, nk'imwe mu nyigisho yakwifashishwa mu masomo asanzwe.

Tariki ya 30 Werurwe Miss Ingabire Grace mu kiganiro yahaye n'UMURYANGO TV yatangaje byinshi ku inzozi ze zitandukanye yakuranye harimo kuzaba umubyinnyi kabuhariwe, ndetse n'umuryango we ukaba waramufashije gukabya inzozi ze .

Gukunda kubyina akiri muto, byatumye abyiga ndetse aza kujya abyigisha mu mashuri ubwo yari akiri umunyeshuri mu yisumbuye kuko yakundaga kujya kwigisha kubyina hirya no hino mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati' Nakundaga kwiga cyane, kumenya ibintu bitandukanye byose nashakaga kubimenya mbese nagiraga amatsiko'

Ingabire yaje no kwiga ibijyanye no kubyina ariko yibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology. Yize muri Kaminuza yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine.

Miss Ingabire Grace ni umukobwa ufite inzozi z'uko nibura nko mu myaka 45 ye yazaba yariteje imbere, yarateje imbere igihugu cye mu buryo bushobora guhanga imirimo. Ibi ariko ngo abishingira ku kuba afite Mama we afataho icyitegererezo.

Umuyobozi mwiza ni umenya inzira akayigenda kandi akayereka n'abandi




Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-grace-ingabire-yasuye-ikigo-cya-maranyundo-gils-school-muri-gahunda-yise

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)