Miss Vanessa yinjiye mu Itangazamakuru ubu arakorera Radio imwe ikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Uwase Raïssa Vanessa ubu ni Umunyamakuru w'Imyidagaduro kuri City Radio yagiye inyuraho bamwe mu banyamakuru bakomeye mu Rwanda.

Uyu mukobwa witabiriye irushanwa ry'ubwiza akaba yaranakomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru na we aje muri uyu mwuga, akazajya akora ikiganiro cy'imyidagaduro kizajya gitangira saa kumi (16:00) kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18:00).

Miss Vanessa uvuga ko asanzwe akunda imyidagaduro avuga ko ari cyo cyatumye akora muri ubu bwoko bw'itangazamakuru bususurutsa rubanda.

Yagize ati 'Nifuje gukora ibintu bituma abantu bidagadura kuko biri mu byo nanjye nkunda.'

Uyu munyarwandakazi yagiye avugwa cyane mu binyamakuru cyane cyane mu nkuru z'urukundo ubwo babanje kumvuga kuri Tracy wo muri TNP.

Nyuma yaje kuvugwa cyane mu rukundo n'umuherwe Putin Kabalu wari waranamwambitse impeta amusaba kumbera umugore ariko iyi ntego yabo ntiyagezweho kuko baje gutandukana bataratera indi ntambwe iberecyeza mu rugo rumwe.

Uru rukundo rwe n'uriya mukire kandi rwavuzweho byinshi kuko hari n'abavuze ko Miss Vanessa yashatse kwiyahura kubera agahinda ko gutandukana n'uriya wari ugiye kumubera umugabo.

JPEG - 69.9 ko
Miss Vanessa n'uwari ugiye kumurongora

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Miss-Vanessa-yinjiye-mu-Itangazamakuru-ubu-arakorera-Radio-imwe-ikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)