Mr Eazi yasuye RDB asobanuza aho gushora imar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi yagaragaje ko ashishikajwe cyane n'ubugeni n'ubuhanzi. Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, n'iby'imikino y'amahirwe.

Mr Eazi yaganiriye n'abayobozi bakuru muri RDB, barimo Belyse Kaliza ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021. Uyu muhanzi ahagana saa tanu kuri Uyu wa Gatatu yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko yitabiriye inama ya mbere ari mu Rwanda.

Ni amashusho agaragaza ko yayafatiye ahantu hakorera Bank of Africa. RDB yatangaje ko ibiganiro bya Mr Eazi n'iki kigo byibanze 'kumwereka ahari amahirwe ho gushora imari mu Rwanda'.

Mr Eazi yagaragaje ko yishimiye aho u Rwanda rugeze mu guhanga udushya, gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana n'ibindi. Mr Eazi agiranye ikiganiro na RDB, nyuma y'uko ageze mu Rwanda mu minsi ibiri ishize aho yitabiriye itangizwa ry'imikino ya Basketball Africa League.


Mr Eazi yaganiriye n'Umuyobozi Mukuru muri RDB Ushinzwe ubukerarugendo na Pariki z'igihugu, Belise Kaliza


Mr Eazi uri mu bakomeye muri Nigeria yasobanuje aho gushora imari mu Rwanda


Mr Eazi wakunzwe mu ndirimbo 'Leg Over' yagiranye ibiganiro n'ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105547/mr-eazi-yasuye-rdb-asobanuza-aho-gushora-imari-mu-rwanda-amafoto-105547.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)