Imirimo yo gushakisha iyi mibiri yatangiye ku Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021 isozwa habonetse imibiri igera kuri 30, ku munsi wa kabiri haboneka imibiri 39 naho umunsi wa gatatu hongeye kuboneka indi mibiri 37.
Bamwe mu barokotse bakurikirana igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri, bavuze ko abari bafite amakuru y'uko aha hantu hari imibiri bakwiye kwigaya.
Hari uwagize ati 'Abantu banze gutanga amakuru kandi bayafite bakwiye kwigaya kuko hari ibimyetso ntakuka bigaragaza ko aba bazize Jenoside kuko nta muntu uza kwa muganga azanye ingufuri mu mufuka cyangwa ngo apfe acigatiye umwana mu gituza. Hari abo dusangana imyenda myinshi ndetse na bimwe bigaragaza ko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi".
Umuyobozi uhagarariye Umuryango Ibuka mu murenge wa Nyamabuye ukurikiranira hafi iki gikorwa, Issa Bayiringire Dany yavuze ko ntawe ukwiriye guhakana ko iyi mibiri irimo kuboneka ari iy'Abatutsi bazize jenoside kuko hari byinshi mu bimenyetso bisanganwa iyi mibiri byarekana ko bazize Jenoside.
Yagize ati"Nta muntu ukwiye guhakana ko iyi mibiri irimo kuboneka ari iy'abacu bazize Jenoside kubera ko hari byinshi mu bimenyetso bisanganwa ahavanwa iyi mibiri byerekana ko bishwe n'Interahamwe, kuko hari naho usanga hari imibiri irenze umwe kandi igerekeranye imwe hejuru yindi".
Iki gikorwa cyo gushakisha imibiri y'abazize Jenoside bajugunywe mu bitaro bya Kabgayi gikurikiranirwa hafi n'inzego zitandukanye zirimo Ibuka, abashinzwe umutekano, ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga n'abandi.