Mu bitaro bya Kabgayi hamaze kuboneka imibiri 189 y'abazize Jenoside mu minsi itanu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko igikorwa kigenda gikorwa niko imibiri igenda irushaho kuboneka ahantu hatandukanye.

Nubwo ibikorwa birimbanyije, imwe mu mibiri irimo kuboneka bigaragara ni ibihimba gusa, hakibazwa ahajugunwe ingingo zindi nk'imitwe kuko yo itagaragara.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi basabye ko hakorwa iperereza ryimbitse hakamenyekana aho ibyo bice bindi by'imibiri y'abatutsi biciwe i Kabgayi byashyizwe.

Hari uwagize ati 'Twebwe ibyo dusaba, abafite amakuru y'aha bakwiriye kuyatanga kuko hano hiciwe abantu kandi bishwe n'abandi. Nibagerageze baduhe amakuru y'ahajugunywe izi ngingo kugira ngo nazo zishyingurwe mu cyubahiro".

Hari abandi bavuze ko impamvu basaba ubushakashatsi bwimbitse ari uko i Kabgayi habereye Jenoside ndengakamere kubera ko hari ibimenyetso bigaragaza ko abatutsi bishwe babanje gushinyagurirwa.

Hari uwagize ati 'Icyo tubona ni uko aha hantu hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse kuko hano i Kabgayi habereye ubwicanyi ndengakemere kubera ko turimo kubona ibimenyetso byinshi bigaragaza ko mbere na nyuma yo kwicwa babanzaga gushinyagurirwa".

Nubwo amakuru yose ataratangwa, hari abagiye batanga ubuhamya mu gihe cyo kwibuka bemezaga ko amashyamba ya Kabgayi yajugunywemo abatutsi benshi muri Jenoside.

Ku munsi wa mbere tariki ya 2 Gicurasi 2021 ubwo imibiri yatangiraga gushakishwa habonetse imibiri 30, ku munsi wa kabiri haboneka 39,ku munsi wa gatatu haboneka imibiri 37,ku munsi wa kane habonetse imibiri 44 naho kuri uyu wa Kane mbere ya saa sita habonetse imibiri 39.

Mu minsi itanu ishize, mu bitaro bya Kabgayi hamaze kuboneka imibiri 189 y'abatutsi bishwe muri Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-bitaro-bya-kabgayi-hamaze-kuboneka-imibiri-189-y-abazize-jenoside-mu-minsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)