MU MAFOTO 30: Producer Holy Beat yakoze ubukw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Holy Beat n'umukunzi we Annette bemeranyije kubana nk'umugabo n'umugore byemewe n'Imana mu muhango bakoreye muri Kiliziya Gatulika muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali tariki 21 Gicurasi 2021.

Bari babanje gusezerana imbere y'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda mu muhango bakoze tariki 12 Gicurasi 2021, mu Murenge wa Kagarama muri Kicukiro. Ni nyuma y'uko kandi, Holy Beat afashe icyemezo cyo kwambika impeta y'icyizere umukunzi we amutunguye ku mugoroba wa tariki 08 Mata 2021.

Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA, Producer Holy Beat yavuze ko umwaka n'amezi atandatu ashize ari mu rukundo n'uyu mukobwa bamenyanye ubwo yari yaje mu Rwanda mu bukerarugendo.

Yavuze ko inshuti y'aba bombi ariyo yabaye intangiriro y'urukundo rwabo. Avuga ko Annett yamukundiye byinshi kuba amushyigikira mu buzima bwe.

Ati 'Namukundiye ko ari umuntu duhuza mu bintu byose. Angira inama mu buzima busanzwe no mu muziki. Ni umuntu mbese umfasha muri byinshi akampa n'ibitekerezo, mbona ko tubanye twakubaka urugo rugakomera.'

Mu butumwa, Holy Beat yanditse kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021, yashimye buri wese wamufashije n'abamubaye hafi 'mu gihe cyo gutegura ibi birori'.

Yashimye by'umwihariko ababyeyi be, Hon.Bazivamo Christophe, umuryango w'umuraperi Shizzo Afro Papi. Ashima kandi Producer Washington wo muri Uganda wamwigishije byinshi mu gutunganya indirimbo, umuryango w'umuhanzi Seyn, inshuti n'abandi.

Akanyamuneza kuri Producer Hoy Beat warongoye umunya-Israelkazi


Ubukwe bwa Producer Holy n'umukunzi we Annette babuteguye mu gihe cy'ibyumweru bibiri gusa

Annette yahisemo kuza gutura mu Rwanda kugira ngo yegere umukunzi we

Holy Beat yashimye ababyeyi babo

Hon. Christopher Bazivamo yatashye ubukwe bwa Producer Holy Beat

Producer Hoy Beat avuga ko we n'umukunzi we bazajya kwiyerekana ku ivuko ry'umukobwa muri Israel


Holy na Annette basezeraniye muri Kiliziya Gatulika muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera

Hon.Christophe Bazivamo, Umuyobozi wungirije (Vice Chairman) wa FPR Inkotanyi yashyigikiye urugo rushya rwa Producer Holy Beat na Annette

Bemeranyije kubana Gikirisitu

Holy Beat yari anezerewe ku munsi udasanzwe mu buzima bwe

Holy yatunganyije indirimbo za benshi mu baraperi bakomeye mu Rwanda

Holy na Annette bemeranyije kuzasangira akabisi n'agahiye

Inshuti, abavandimwe, ababyeyi...bashyigikiye urugo rushya

Holy Beat yavuze ko yakunze Annette kubera ko ari umujyanama mwiza

Bambikanye impeta y'urudashira....

Bavugiye hamwe isengesho baragiza urugo rwabo Imana

Babaye umwe!



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105910/mu-mafoto-30-producer-holy-beat-yakoze-ubukwe-numukobwa-wo-muri-israel-bwatashywe-nabarimo-105910.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)