Kuri uwo munsi ni bwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Ni urugendo rwari rumaze igihe rutegerejwe nyuma y’uko uyu Mukuru w’Igihugu bitandukanye n’abamubanjirije, we yagaragaje umuhate mu kwerekana ukuri kw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cye cyagizemo uruhare.
Perezida Macron yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aho yakiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Yageze mu Rwanda aherekejwe n’itsinda ririmo abayobozi mu nzego nkuru z’u Bufaransa nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Jean-Yves Le Drian; Depite mu Nteko y’u Bufaransa, Hervé Berville ukomoka i Nyamirambo; abashoramari bashaka gutangira gukorera mu Rwanda.
Harimo kandi abantu bazi amateka y’u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi w’Ibikorwa bya Gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.
Perezida Emmanuel Jean-Michel Frédéric yabanje kwakirwa na Perezida Kagame mu biro bye, Village Urugwiro ku Kacyiru.
Uyu Mukuru w’Igihugu w’imyaka 43 yahise ajya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye inzirakarengane za Jenoside, anashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250.
Aha ku rwibutso, Perezida Macron yatambagijwe ibice birugize, asobanurirwa amateka ya Jenoside n’ibihe by’ingenzi byaranze itegurwa ryayo n’uko yashyizwe mu bikorwa.
Mu ijambo yahavugiye, Perezida Macron, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu wacyo mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare muri ayo mahano.
Nyuma yo kuva ku Gisozi, Macron na Perezida Kagame bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi n’amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi.
Mu masaha ya nyuma ya saa Sita ku wa Kane, Perezida Macron yasuye Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, aho Leta y’iki gihugu ku bufatanye n’iy’u Rwanda iteganya gutangiza Ishami ryigisha ibijyanye n’Ikoranabuhanga rihuza ’électronique’ na ’mécanique’ [Mécatronique].
Yavuye muri iri shuri riherereye mu Karere ka Rulindo, asubira mu Mujyi wa Kigali aho yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo mbere yo gufungura Centre Culturel Francophone, izajya iberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.
Centre Culturel Francophone iherereye ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Yasimbuye Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali cyafunzwe kinasenywa mu 2014.
Ibikorwa by’umunsi wa mbere wa Macron yabisoreje muri Kigali Arena aho we na Perezida Kagame bakurikiye umukino wa ¼ cya Basketball Africa League aho Patriots BBC yo mu Rwanda yasezereye Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique nyuma yo kuyitsinda bigoranye amanota 73-71.
IGIHE yakusanyije amafoto 75 yerekana ibikorwa by’ingenzi mu ruzinduko Perezida Macron yagiriye mu Rwagasabo kuva mu gitondo cyo ku wa Kane kugeza ku wa 28 Gicurasi 2021, ubwo yarusozaga.
Perezida Macron yasoje uruzinduko rw’amateka mu Rwanda ahita akomereza muri Afurika y’Epfo, aho yahuye na Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa.
Perezida Macron ubwo yakirwaga i Kanombe
Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron ubwo yururukaga mu ndege yamugejeje ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe izwi nka Cotam Unité. Yahageze mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021
Mu bandi bayobozi bakiriye Macron harimo na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Dr François-Xavier (ibumoso). Mu bandi bari ku Kibuga cy'Indege i Kanombe ni Chargé d'affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian
Perezida Emmanuel Macron yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Yahise akomereza ku Kacyiru, yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro
Perezida Kagame ubwo yiteguraga kwakira mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron
Umukuru w'Igihugu Paul Kagame ubwo yari ategereje kwakira Perezida Macron wagiriye uruzinduko rw'amateka mu Rwanda
Perezida Kagame na Emmanuel Macron bafitanye umubano mwiza kuva mu 2017 ubwo yatorerwaga kuyobora u Bufaransa
Perezida Emmanuel Macron nk'Umukuru w'Igihugu wubashywe yakiriwe mu cyubahiro kimukwiye, hakorwa akarasisi k'Ingabo z’u Rwanda
Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye muri Leta y'u Rwanda n'u Bufaransa ubwo bari biteguye kwakira abakuru b'ibihugu byombi
Perezida Macron yatangiye kugaragaza icyizere cyo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ku wa 18 Nzeri 2017, ubwo yahuriraga na Kagame i New York mu Nama y’Inteko Rusange ya Loni ku nshuro ya 72
Perezida Kagame na Macron ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, “La Marseillaise” y’u Bufaransa na “Rwanda Nziza” y’u Rwanda
Ingabo z'u Rwanda zakiriye Perezida Macron mu karasisi kabereye ijisho
Perezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu 2017
Perezida Macron yagendaga asuhuza buri muyobozi mu b'u Rwanda bamwakiriye muri Village Urugwiro
Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye muri Leta y'u Rwanda ni bo bakiriye Perezida Macron
Perezida Kagame yashimye uburyo Macron yarenze imyumvire yakunze kuranga bamwe mu Banyaburayi, babona Umugabane wa Afurika nk’uw’abantu badashoboye bakeneye gufatirwa imyanzuro no gutekererezwa
Perezida Kagame yavuze ko Macron ari umwe mu bumva neza icyo Afurika ikeneye, uharanira ubufatanye bushingiye ku bwubahane hagati y'impande zombi
Abakuru b'ibihugu byombi bagendaga baganira, ubwo Perezida Kagame yakiraga Macron baherukaga guhurira i Paris mu Bufaransa mu Nama yiga ku bibazo by'Umutekano wa Sudani n'iyiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika
Uruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda ruvuze byinshi mu rugendo ruganisha ku kunoza umubano hagati y'ibihugu byombi
Perezida Kagame aganira na Emmanuel Macron yise "inshuti ye''
Tariki ya 27 Gicurasi 2021 yabaye umunsi w'amateka mu mubano w'u Rwanda n'u Bufaransa
Perezida Macron yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Perezida Emmanuel Macron ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Aha yakiriwe n'abarimo Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré; yari aherekejwe n'abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian (ubanza iburyo); Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye (inyuma); Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina
Perezida Emmanuel Macron mu byo yiboneye n'amaso ye harimo n'amafoto agaragaza inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw'abasaga miliyoni mu minsi 100
Perezida Emmanuel Macron yasobanuriwe uko umugambi wa Jenoside wacuzwe by'igihe kirekire ndetse ukanashyirwa mu bikorwa
Perezida Macron yeretswe amahano arenze ukwemera yakorewe Abatutsi mu gihe cya Jenoside yabaye umusaruro w'amacakubiri yabibwe mu Banyarwanda by'igihe kirekire
Perezida Macron yitegereza imyambaro iri mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ya bamwe mu Batutsi bishwe muri Jenoside bazizwa uko bavutse
Perezida Macron yabaye uwa kabiri wayoboye u Bufaransa wasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nyuma ya Nicolas Sarkozy warusuye muri Gashyantare 2010
Perezida Macron yavuze ko abari bayoboye u Bufaransa ubwo Jenoside yategurwaga, birengagije ibimenyetso byose byababuriraga ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside
Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré, ni we watambagije Perezida Macron ibice bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, amusobanurira amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo
Perezida Macron n'abamuherekeje basobanurirwaga intambwe zose zatewe kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke, inatware ubuzima bw'inzirakarengane
Igikorwa cya Perezida Macron cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali no kureba amateka igihugu cye cyagizemo uruhare ni ikimenyetso cyafashwe nko kuzahura umubano w'ibihugu byombi
Mu butumwa Perezida Macron yanditse mu gitabo cy’abashyitsi basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yavuze ko "Igihe kigeze ngo twemeranywe ku mateka yacu, twemere ibyabaye twunamire abazize Jenoside kandi twumve akababaro k’abarokotse.''
Perezida Emmanuel Macron ku wa Kane yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Aha Umukuru w'Igihugu yerekezaga gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'Abatutsi basaga ibihumbi 250 ku Gisozi
Perezida Macron yunamiye, anashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Gisozi
Perezida Macron yemeye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu w'igihugu cye mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare
Perezida Macron aganira na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye
Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, mu bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre (hagati) ari kumwe na Bishop Rucyahana John (iburyo) na Senateri André Twahirwa
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Mushikiwabo Louise, mu baherekeje Perezida Macron mu Rwanda
Perezida Emmanuel Macron aganira n'Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, mbere yo kumusuhuza
Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mu Urugwiro
Perezida Kagame aganira na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron
Perezida Macron yavuze ko Jenoside itegurwa binyuze mu kwigarurira imitima y’abazayikora n’uburyo izakorwamo kugeza ishyizwe mu bikorwa
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we n'itsinda ry'abamuherekeje muri Village Urugwiro
Perezida Kagame na Emmanuel Macron bagiranye ibiganiro byihariye ubwo yamwakiraga muri Village Urugwiro ku Kacyiru
Perezida Kagame na Emmanuel Macron bafata ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro byahuje abakuru b'ibihugu byombi
Perezida Kagame na Emmanuel Macron bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, cyabereye muri Village Urugwiro
Abakuru b'ibihugu bakurikiranye isinywa ry'amasezerano atandukanye hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi
Perezida Kagame yavuze ko Macron yavugiye ijambo rikomeye ku Rwibutso rwa Kigali, kandi ko rifite agaciro kurusha gusaba imbabazi
Perezida Macron yakuriye inzira ku murima abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside abyiri, ashimangira ko Jenoside yabaye ari imwe ahubwo aberekana ibihabanye n’ibyo ari abagamije kugoreka amateka
Iki kiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru b'imbere mu gihugu n'abandi mpuzamahanga. Cyanakurikiranywe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Perezida Macron yasuye IPRC i Tumba
Perezida Emmanuel Macron yeretswe ibice bigize Ishuri rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, aho Leta y'iki gihugu ku bufatanye n'iy'u Rwanda iteganya gutangiza Ishami ryigisha ibijyanye n'Ikoranabuhanga rihuza 'électronique' na 'mécanique' bizwi nka 'Mécatronique'
Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron aganira na Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine. Ku ruhande rwabo hari abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Muri iri shuri, Perezida Emmanuel Macron, yaganiriye n'abanyeshuri biga muri IPRC Tumba
Abanyeshuri ba IPRC Tumba bereka Perezida Macron bumwe mu bumenyi bahabwa n'iri shuri
Mbere yo gusoza urugendo yagiriye muri IPRC Tumba, Perezida Emmanuel Macron yafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abahagarariye abanyeshuri n' abayobozi mu nzego zitandukanye
Perezida Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo
Perezida Emmanuel Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo aherekejwe n'abarimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel
Perezida Emmanuel Macron yaganiriye n'abarimo Antoine Cardinal Kambanda
Perezida Emmanuel Macron na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel beretswe uko ibikorwa byo kwirinda Coronavirus mu Kigo Nderabuzima cya Gikondo bikorwa
Perezida Emmanuel Macron na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel beretswe uko ibikorwa birimo ibyo gupima Coronavirus mu Kigo Nderabuzima cya Gikondo bikorwa
Perezida Emmanuel Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo aherekejwe n'abayobozi batandukanye bo mu Bufaransa
Perezida Macron yaherekejwe na Depite Hervé Berville ukomoka i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali
Macron yafunguye Centre Culturel Francophone muri Kigali
Perezida Emmanuel Macron afatanyije n’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, bafunguye ku mugaragaro Centre Culturel Francophone
Centre Culturel Francophone Perezida Macron yafunguye iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali
Perezida Emmanuel Macron yavuze ko yifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda rubyaza umusaruro Centre Culturel Francophone. Yijeje ko hazigishirizwa ndetse hakazatangwa buruse mu myaka iri imbere
Perezida Emmanuel Jean-Michel Frédéric w'imyaka 43 yavuze ko Centre Culturel Francophone ikwiriye kuba umwanya wo kugaragaza impano z’urubyiruko
Uhereye ibumoso: Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard; Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian na mugenzi we w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza Centre Culturel Francophone i Kigali
Ibikorwa bye, Macron yabisoreje muri Kigali Arena areba BAL
Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron barebye umukino wa 1/4 cya BAL wahuje Patriots BBC ihagarariye u Rwanda na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique
Perezida Emmanuel Macron, Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors barebeye umukino wa Patriots BBC na Ferroviário de Maputo mu myanya isanzwe y’abafana
Perezida Kagame na Emmanuel Macron bishimiye intsinzi ya Patriots BBC yatumye iyi kipe igera muri 1/2 cya BAL 2021
Perezida Macron, Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame n'Umuyobozi w'Ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri mu banyacyubahiro barebye uyu mukino
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian; Perezida Macron na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame na Masai Ujiri barebaga uyu mukino banyuzamo bakaganira
Umukino wa Patriots BBC na Ferroviário de Maputo warebwe n'abakuru b'ibihugu byombi wasojwe ikipe ihagarariye u Rwanda itsinze iyo muri Mozambique amanota 73-71
Nyuma y'umukino, Perezida Kagame na Macron bagiranye ibiganiro n'abakomeye muri Basketball ya Afurika
Perezida Kagame yasezeye Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri
Perezida Kagame yaherekeje Emmanuel Macron amugeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, ni bwo Perezida Kagame yasezeye mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda
Perezida Kagame asezera kuri Emmanuel Macron wahise akomereza urugendo rwe muri Afurika y'Epfo
Amafoto: Niyonzima Moïse, KT, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali na Village Urugwiro