Mu masaha atatu, abantu 50 bafatiwe mu Mujyi wa Musanze batambaye udupfukamunwa -

webrwanda
0

Nk’uko bisanzwe ko Polisi igenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021 guhera saa munani kugeza saa kumi n’imwe, mu Mujyi wa Musanze hari hamaze gufatwa abantu 50 barimo abatambaye agapfukamunwa n’abakambaye nabi, bajyanwa muri Stade kwigishwa no gucibwa amande.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasabye abaturage kutirara na gato kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse bigasubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa mu kwirinda iki cyorezo.

Ati "Ingamba zo kwirinda Covid-19, zirakomeje kuko yo iracyahari kandi ihitana n’ubuzima bw’abantu murabibona, turasaba abaturage kutirara na gato bubahirize amabwiriza yatanzwe kuko iyo bitubahirijwe dushiguka icyorezo cyakwirakwiye bigatwara imbaraga nyinshi mu kukirwanya ndetse kigatwara n’ubuzima bw’abaturage.”

“Ntabwo tuzemera ko dutsindwa kubera uburangare bwagaragara, ingamba zirazwi uzirenzeho turamwigisha ariko tukanabahana kuko abenshi barabizi ni uko haba habayeho kudohoka kandi ntawe tuzemerera ko adusubiza inyuma ku ntambwe zo kwirinda twari tugezeho.”

Mu mpera za 2020 no mu ntangiriro z’uyu mwaka, Akarere ka Musanze kari mu bihe bidasanzwe kubera ubwiyongere bw’ubwandu.

Mu Mujyi wa Musanze haracyagaragara abantu batambaye udupfukamunwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)