Mu mikino y'umunsi wa 8 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w'imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya.  #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021, ku bibuga bitandukanye hakiniwe imikino ya shampiyona, ni Kamarampaka ku makipe ahatanira igikombe n'ahatanira kutamanuka.

Mu bahatanira igikombe Hakinwe imikino ibiri, ikipe ya AS Kigali yanganyije na APR FC 1-1 kuri stade y'i Muhanga, igitego cya AS Kigali cyatsinzwe n'umunya-Nigeria Aboubacar Lawal ku munota wa 31′ mu gihe APR yoshyuriwe na Byiringiro Lague ku munota wa 45′.

Espoir FC nayo yanganyije na Rutsiro ibitego 2 kuri 2, umukino wabereye kuri stade y'i Rusizi, ibitego bya Espoir byatsinzwe na Habimana Yves na Issah Akor mu gihe Ibya Rutsiro byombi byatsinzwe na Nwusu Samuel Chukudi

Mu bahatanira kutamanuka, Gorilla FC yanganyije na Gasogi utd ibitego 2-2, ibitego bya Gasogi byatsinzwe na Bugingo Hakim na Iradukunda Bertrand mu gihe Gorilla FC yatsindiwe na Iroko Babatunde na Manzi Willy Patrick.

Kuri uyu wa Kane hateganyijwe imikino ine (4) aho m bahatanira igikombe, Kuri stade ya Bugesera hari imikino ibiri aho ku isaha ya Saa sita Police FC vs Marines FC naho ku isaha ya Saa cyenda n'igice ikipe ya Rayon Sports vs BugeseraFC.

Mu bahatanira kutamanuka naho hari imikino ibiri, aho i Musanze saa cyenda kuri sitade Ubworoherane, Musanze FC irakira AS Muhanga itarabona intsinzi n'imwe kuva shampiyona yatangira.

Mu gihe Kiyovu Sports yakira Mukura VS kuri stade Mumena saa cyenda, ni mugihe umukino wagombaga guhuza Etincelles na Sunrise FC wasubitswe kubera ingaruka z'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo.

The post Mu mikino y'umunsi wa 8 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w'imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya.  appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-mikino-yumunsi-wa-8-wa-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-mu-mupira-wamaguru-mu-rwanda-ukaba-umunsi-wa-kabiri-wimikino-ya-kamarampaka-waranzwe-no-kunganya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mikino-yumunsi-wa-8-wa-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-mu-mupira-wamaguru-mu-rwanda-ukaba-umunsi-wa-kabiri-wimikino-ya-kamarampaka-waranzwe-no-kunganya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)