Mu Rwanda humvikanye umutingito wa mbere ukomeye nyuma y'iruka rya Nyiragongo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Agashami k'iki kigo gashinzwe iby'imitingito ni ko kari kugenzura ibipimo byayo mu Rwanda nyuma y'iruka rya Nyiragongo mu mpera z'icyumweru gishize.

Umutingito waherukaga kumvikana uremereye ni uwari ku kigero cya 5.1 wabaye ku wa 24 Gicurasi 2021, waturutse mu Kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.

Icyo kigo cyavuze ko imitingito yumvikanye hagati ya saa Yine na saa Tanu z'igitondo cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021 yari ku kigero cyo hasi kuko uwari uremereye wageze kuri 4.6.

Mu bice by'Iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by'umwihariko mu Mujyi wa Goma uturiye icyo kirunga ndetse no mu Karere ka Rubavu n'Uburengerazuba bw'u Rwanda muri rusange niho hari kugerwa n'imitingito cyane.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko hari Abanye-Congo bakomeje kuva mu byabo bahungira mu Karere ka Rubavu kubera ubwoba bw'uko imitingito yatuma inzu zibagwira.

Ku rundi ruhande, imitingito iri kugera mu gihugu hose kuko ku wa 23 Gicurasi n'abo mu Burasirazuba bw'u Rwanda barayumvise. Mu Mujyi wa Kigali n'izindi Ntara ho barayumva buri kanya.

Mu ipimwa ry'ingano y'uburemere bw'umutingito, abashakashatsi bareba ingufu zagaragaye aho waturutse n'ugutigita kwahabaye mu gihe runaka wamaze uba.

Umushakashatsi w'Umunyamerika, Charles Richter, mu 1935 yagennye ko ibipimo byayo byajya bibarirwa hagati ya zeru na 10. Uri ku kigero cyo munsi ya 6 ufatwa nk'utaremereye cyane, mu gihe urengejeho uba uremereye. Ibipimo bishyirwa muri magnitude, ubwo niba ari 5.3, mu bushakashatsi handikwa M5.3.

Magingo aya harabarurwa abantu 20 bahitanywe n'iruka rya Nyiragongo riheruka, abana basaga 170 baburanye n'ababyeyi babo, naho inzu 500 ni zo zimaze kwangirika.

Umutingito wo muri iki gitondo mu Rwanda wangije inzu ebyiri mu Murenge wa Gisenyi aho mu zasenyutse harimo Akabari kazwi nko kuri 'La Bamba' ndetse n'indi nzu y'ubucuruzi. Hari kandi izindi nzu zagiye zangirika ku buryo bworoheje zirimo n'Umusigiti Mukuru mu Mujyi wa Rubavu.

Uyu mutingito kandi watumye bimwe mu bigo by'amashuri bisabwa gusohora abana bakava mu nyubako kugira ngo zitaza kuba zagira ikibazo nabo ubuzima bwabo bukajya mu kaga.

Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi (Minema) yasabye Abaturarwanda gukurikira amakuru no kumva inama bahabwa z'uko bakwiye kwitwara muri ibi bihe imitingito ikomeje.

Basabwe kujya bakuraho ibintu byose bishobora guteza inkongi, cyane cyane umuriro w'amashanyarazi mu gihe imitingito yumvikanye; igihe umuntu ari muri ascenseurs (ibyuma bizamura/bikamanura abantu mu miturirwa) akavamo byihuse; gufasha abafite intege nke kugera ahatekanye hategereye ikintu gishobora kugwa nk'ibikuta by'inzu, ibiti, n'ibindi; ndetse niba utwaye imodoka urasabwa guhagarara ahatari ibishobora kukugwira, kandi ukirinda guhagarara ku iteme cyangwa ku biraro.

Imitingito ikomeje kumvikana hirya no hino mu Rwanda nyuma y'iruka rya Nyiragongo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-humvikanye-umutingito-wa-mbere-ukomeye-nyuma-y-iruka-rya-nyiragongo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)