Muhanga: Kabgayi hamaze kuboneka imibiri isaga 906, abafite amakuru bakomeje kuyahisha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko iminsi igenda yiyongera niko imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside 1994 bari bahungiye i Kabgayi igenda iboneka aharimo gusizwa ikibanza cy'ahazubakwa inzu y'ababyeyi. Ni mu gihe abafite amakuru bo bakomeza kuyahisha.

Perezida w'umuryango uharanira inyubgu z'abarokotse Jenoside mu karere ka Muhanga (Ibuka), Rudasingwa Jean Bosco avuga ko abafite amakuru bose bakwiye kuyatanga kugirango ahantu hose hashakishirizwe imibiri y'abatutsi bishwe, yose ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati' Icyo dusaba nuko ufite amakuru wese akwiye kuyatanga, yaba afite ubwoba bwuko byamugiraho ingaruka akandika agapapuro akakajugunya hafi y'ubuyobozi tukabona aho yavuze naho hagashakishwa bityo tukabona abacu nabo bagashyingurwa mu cyubahiro tubagomba'.

Nubwo hashize imyaka 27 abatutsi bahizwe bukware ndetse bakicwa bazizwa uko bavutse, abarokotse bahora basaba abafite amakuru yahajugunywe imibiri y'abatutsi bishwe kuyatanga, ariko ugasanga abayafite nta bushake bagaragaza bwo kuyatanga.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mukagatana Fortune avuga ko kubona amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abatutsi bikiri ikibazo gikomeye, kandi ngo n'abagerageza gutanga amakuru bose ntibavugisha ukuri.

Yagize ati' Kugeza ubu biracyatugora kubona amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside, ariko na none n'abagerageje kuyatanga bose ntabwo batubwiza ukuri bagenda batubeshya ntitubashe kuyahuza ngo tubone iyi mibiri'.

Akomeza avuga ko mu bihe byahise 'twigeze kwiyambaza abagororwa barimo kugororerwa muri Gereza ya Muhanga bemeye ibyaha bakoze ariko batanze amakuru batwereka hamwe muho gushakira harimo ku igaraje rya Kabgayi n'inyuma ya Seminari Nkuru ndetse n'into za Kabgayi, ariko aha twabonye imibiri mu bitaro bya Kabgayi ntawigeze ahavuga, bigaragarako niyo baturangira ntibabasha kutwereka ahariho twakagombye gushakira'.

Ikindi kintu cyagiye kivugwa abantu ntibacyumve neza nuko mbere hamenyekana amakuru ajyanye n'iyi mibiri yatanzwe ku itangiriro n'umwe mu bakozi b'ibitaro, yavugaga ko aha harimo gusizwa ikibanza cyo kubakwamo inzu y'ababyeyi hahoze irimbi ryashyingurwagamo ababaga bapfiriye mu bitaro bakabura ababo bagashyingurwa muri ibi bitaro.

Ibyumweru bitatu birashije hatangijwe iki gikorwa nta numwe ugaragaza aho irimbi ryashyingurwamo ababaga bapfiriye mu bitaro ariko ntawuratangaza aho ryaba riherereye! aya makuru nayo akaba ateye urujijo kugeza ubu ibintu abarokotse Jenoside bari bagikomeje kwibaza ntibabone igisubizo.

Muri iki gice cya Kabgayi hari hahungiye abatutsi benshi ariko hari abatarabona ababo bari bahungiye aha i Kabgayi bakomeje kuvuga ko aya mashyamba ya Kabgayi abitse imibiri y'ababo ariko batazi aho yajugunywe nyuma yo kwica n'interahamwe.

Kugeza ubu hamaze kuboneka kuboneka imibiri 906 yose y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu bitaro bya Kabgayi aharimo gusizwa ikibanza kizubakwamo inzu y'abayeyi (Maternite) igezweho izatwara miliyari 6 z'amafaranga yu Rwanda.

Mu itangira ry'iki gikorwa hari iminsi yagiye ibonekaho imibi myinshi aho ku itariki ya 14 Gicurasi 2021 habonetse imibiri 79 naho ku itariki ya 20 Gicurasi 2021 haboneka imibiri 131, tariki ya 21 Gicurasi 2021 habonetse imibiri 99 ndetse ibikorwa byo gushakisha biracyakomeza.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/muhanga-kabgayi-hamaze-kuboneka-imibiri-isaga-906-abafite-amakuru-bakomeje-kuyahisha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)