Muhirwa, Umusamariya mwiza wo muri Amerika; yarokoye umugore n'umwana mu mpanuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo mpanuka yabereye mu muhanda wa Bremen muri Leta ya Indiana mu Mujyi wa South Bend mu mpera z'icyumweru gishize.

Umupolisi wo muri ako gace, William Redman, yatangaje hari umuntu wafashije abari bakoze impanuka kugira ngo bave mu modoka, gusa ngo uwo muntu ntiyigeze aguma aho impanuka yabereye ngo avugane na Polisi ayihe amakuru y'uko byagenze ngo kuko nyuma yo gufasha yahise agenda.

Muhirwa Olivier wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda, ni we wakoze icyo gikorwa kigereranywa n'inkuru yo muri Bibiliya y'Umusamariya mwiza, wafashije umuntu wari waguye mu gico cy'amabandi, akamuvura.

Yabwiye IGIHE ko icyo gihe hari saa 8:48 ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, i Kigali hari mu gicuku nka munani z'urukerera.

Ati ' Njye n'inshuti zanjye ebyiri Rukundo Oreste na Christelle Brune Imfurayacu twari tugiye mu isabukuru y'amavuko y'umwe mu nshuti zacu Clarisse Murebwayire.'

'Tukimara kwinjira mu nzira y'igihogere twabonye umuntu w'uruhu rwera azamura amaboko ahagarika umuhisi n'umugenzi ariko ntitwamenye ibyo ari byo.'

Uwo muntu ngo yahagarikaga abantu bose ariko imodoka zikamucaho zikomereza habe no kumutega amatwi. We na bagenzi be barahageze, barahagarara.

Ati 'Nabwiye uwari utwaye ngo ahagarare kuko benshi bihitiraga nk'ibisanzwe. Ahagaze ubwo ni bwo twahise tubona imodoka yarenze umuhanda irimo kwaka, twabanje gushidikanya akanya gato nk'ako guhumbya ariko mpita mbona umwana muto w'imyaka nk'ibiri wari uhagaze iruhande rw'imodoka yari yamaze gufatwa n'inkongi y'umuriro nta gutekereza nahise nirukankira gusanganira uwo muziranenge wari utegereje ibiri bukurikireho.'

Muhirwa yavuze ko ubwo yari amaze kuhagera atereye uwo mwana ku bitugu, bagenzi be nabo bahise bamanuka biruka kugira ngo bamufashe gutabara.

Ati 'Nyina na we yari ari hasi yakomeretse urimo ataka, bagenzi banjye navuze nabo baciye ku rundi ruhande barwana no gukuramo akandi kaziranenge gafite nk'amezi atandatu. Kari ku ntebe y'inyuma katangiye kugerwaho n'umwotsi ubona ntacyo kitayeho ndetse no gukurura umugabo wari utwaye wari wafashwe n'imifuka y'imyuka (airbags) .'

Muhirwa yatwaye uwo mwana, amugejeje haruguru asubira inyuma atwara na nyina nubwo byari bigoye kubera isayo ryari rihari.

Ati 'Kumurenza umukoki wari wuzuyemo isayo ntibyari byoroshye nubwo byabaye mu kanya nk'ako guhumbya, abandi nabo barwanaga n'ibishashi by'umuriro ari nako barwana no gukura uwari usigaye mu modoka.'

Abajijwe niba mbere yo kujya gutabara aba bantu, we na bagenzi be barabanje kubijyaho inama, yavuze ko nta kintu na kimwe bavuganye usibye kumva ko bakwiriye gukiza amagara.

Ati ' Ibi byose byabaga nta wagishije undi inama kuko icyari gikenewe muri ako kanya cyagaragaraga. Ni Ugukiza ubuzima bw'abantu.'

Nyuma yaho hari abandi bantu babonye ibyo bikorwa by'ubutwari, babiyungaho babafasha gukuramo abantu bose bagihumeka nubwo umwe yari yangiritse amaguru ku buryo bukomeye.

Ati 'Nyuma y'iminota nka 20 niyegamije uwo mubyeyi wari wanegekaye abandi nabo barimo kwita ku bandi, Polisi yaje kuza izimya iyo modoka yari yamaze gukongoka maze abandi nabo bajyanwa kwa muganga natwe dukomeza urugendo tugeze aho twari tugiye twihanagura amaraso n'ibindi byari byari byaduhindanyije dukomeza ibirori kandi bigenda neza.'

Muhirwa yavuze ko umuntu wese akwiriye kugira umutima wo gufasha umuntu uri mu kaga atitaye ku kuba baziranye cyangwa bataziranye.

Ati 'Burya amagara aryana azirana n'uburyamirane, wirenza ingohe ukwitabaje waba umuzi cyangwa utamuzi.'

Mu 2019 nabwo Muhirwa yigeze gukiza uwari ugiye kwiyahurira ku kiraro ubwo yari yanzwe n'umukunzi we. Ibi byabereye mu Mujyi wa Columbia City muri Leta ya Indiana.

Uwari ugiye kwiyahura yari mu bushorishori ashaka gusimbuka ngo yirohe mu nzira y'igihogere (highway) aho imodoka ziba zigenda ku muvuduko mwinshi, Polisi yahageze yamaze kumumanura.

Muhirwa Olivier yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo IGIHE na Radio Izuba
Uyu muhanda niwo wabereyemo iyo mpanuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhirwa-umusamariya-mwiza-wo-muri-amerika-yarokoye-umugore-n-umwana-mu-mpanuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)