Aba bantu 10 bamaze gutabwa muri yombi muri iyi minsi micye ishize, barimo kandi abakozi bashinzwe uburezi mu Mirenge ndetse na ba rwiyemezamirimo bagiye batsindira amasoko muri biriya bikorwa byo kubaka ibyuma by'amashuri.
Nko muri Burera, RIB iherutse guta muri yombi Kagaba Jean Baptiste usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyeru ndetse na Zirimwabagabo Dieudonné ushinzwe Uburezi muri uriya Murenge.
Ubwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwabataga muri yombi, rwatangaje ko bakurikiranyweho icyaha cya ruswa, icyaha ryo gukoresha ububasha mu nyungu zabo bwite no kunyereza umutungo wa Leta.
Bivugwa ko aba bayobozi bishyuraga abakozi ba batakoze akazi ubundi bakaba baranyereje ibikoresho byagombaga gukoreshwa mu kubaka ibyumba by'amashuri ku ishuri ribanza rya Kirambo ryo muri uriya Murenge wa Cyeru.
Muri Musanze, na ho hafunzwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkotsi, Hanyurwabake Théoneste ndetse n'ushinzwe uburezi mu muri uwo Murenge, Nduwayezu Joyeux.
Muri aka Karere kandi hatawe muri yombi umuyobozi w'Ishuri ribanza rya Rugarika, Munyakabaya Njugu, Habyarimana Innocent uyobora ishuri ribanza rya Gataraga ndetse na ba rwiyemezamirimo barimo uwitwa Nzabonimpa François Xaxier na Karamaga Thomas.
Aba bo barimo abakekwaho kunyereza ibikoresho byo kubakisha ibyumba by'amashuri ku kigo cy'Urwunge rw'Amashuri rwa Nyakinama ya I mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze n'Ishuri ribanza ya Gataraga mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.
Naho mu Karere ka Gicumbi hatawe muri yombi Umuyobozi w'Urwunge rw'amashuri ya Gaseke witwa Harerimana Théogene hamwe na Butera Emmanuel Ushinzwe uburezi mu Murenge wa Mutete.
Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry, avuga ko aba bayobozi bose bafungiye kuri station za RIB zinyuranye muri turiya Turere nk'iya Muhoza, Busogo, iya Byumba n'iya Rusarabuye.
Dr Murangira avuga ko dosiye z'aba bantu ziri gukorwa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha buzabaregere inkiko.
Uyu muvugizi wa RIB avuga ko abayobozi batari bakwiye konona umutungo wagenewe gukoreshwa gahunda zigamije imibereho myiza y'Abanyarwanda.
Yagize ati 'Ntabwo bikwiye ko hari umuntu ugomba kubangamira gahunda nk'iyo nziza, ya Leta kandi ifitiye inyungu abantu.'
Dr Murangira avuga ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzayaha RIB rwahagurukiye ibikorwa nka biriya bihungabanya ubukungu bw'igihugu, akaboneraho kugira inama uwaba warijanditse mu kunyereza umutungo wagenewe kubaka ibyumba by'amashuri kwegera RIB itaramugeraho.
UKWEZI.RW