Musanze: Hibutswe Abatutsi bo mu Kinigi bageragerejweho Jenoside mbere ya 1994 -

webrwanda
0

Iyahoze ari Komini Kinigi ubu habaye mu Murenge wa Kinigi, niho habereye igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mutarama 1991, bashinjwa kwitwa ibyitso by’Inkotanyi. Umututsi wa mbere yishwe ku itariki 26 yicishijwe amabuye yatewe n’abagore kugeza apfuye biturutse ku itegeko rya Burugumesitiri Gasana wayiyoboraga.

Ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 , bamwe mu bayirokotse batuye mu Kinigi, mu buhamya bwabo bavuga ko ako gace kahoze ari Komini Kinigi bagafata nk’ahantu habitse amateka y’igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ari ho yatangiriye ubwo Abatutsi bari bahatuye bicwaga urw’agashinyaguro.

Bavuze ko kuri ubu bishimira intambwe yatewe yo kuba Urwibutso rwaho rwarasakawe ababo baharuhukiye batakinyagirwa nk’uko byari bimeze mbere n’ubwo hagikenewe ko rwubakwa neza.

Nzamukosha Olive ni umwe muri bo wagize ati" Abacu twibuka baruhukiye hano ni abishwe mu 1991 kandi bishwe bashinyaguriwe. Amateka ya hano arihariye kuko ubuyobozi bw’icyo gihe bwarareberaga ndetse akaba aribwo butanga itegeko ko bicwa, kuri iyi nshuro rero turishimye kuko byibuze aharuhukiye abacu harasakawe ntabwo imibiri ikinyagirirwamo n’ubwo hakwiye kuba hakorwa neza tukagira Urwibutso rubitse abacu n’amateka ya Jenoside dushobora no gusobanurira abanyamahanga badusura nabo bakayasobanukirwa bakadufasha kurwanya abayapfobya bihishe iwabo"

Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Kinigi, Munyarutete Joseph avuga ko kwicwa kw’Abatutsi bari batuye muri Kinigi byakoranywe ubugome bukabije ndetse ubona ko byari byarateguwe n’ubwo ho yakozwe kare.

Yagize ati “Umututsi wa mbere wishwe yitwaga Bagayindiro Ndagijimana Samuel, yishwe kuri 26 Mutarama 1991 biturutse ku itegeko rya Burugumesitiri Gasana, yishwe urw’agashinyaguro kuko ari abagore bamwicishije amabuye mu gihe uwishwe nyuma ari Umubyeyi wanjye witwaga Akumwami wishwe ku itariki 23 Gashyantare 1991. Muri 1994 bari barabamaze abari barasigaye batishwe mu 1991, Inkotanyi zarababohoye zibajyana mu gice zari zarafashe muri Butaro bararusimbuka”.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Kinigi, basaba ababa bazi cyangwa bafite amakuru y’ahaba harajugunywe imibiri kuyatanga kuko ariyo nzira nziza iganisha ku bumwe n’ubwiyunge.

Mukashyaka Esperance yagize ati " Kuri ubu n’ubwo Abarokotse ubuzima bugenda butera imbere, turacyafite intimba y’uko hari abazi neza ahantu imibiri y’abacu ijugunywe ariko bakaba bataduha amakuru ngo bashakwe bashyingurwe mu cyubahiro, gushyingura uwawe birakuruhura ndetse ugira n’aho umwibukira, turasaba ababa bafite amakuru kuri iyo mibiri kuyatanga kuko niyo nzira nziza izatugeza ku bumwe n’ubwiyunge"

Umuyobozi w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent yavuze ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo aharuhukiye imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu Kinigi rwubakwe neza kuko bizabafasha kumenyekanisha umwihariko w’amateka yayo cyane cyane nk’aha hakorewe igerageza.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye abaturage bo muri iyi Ntara gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati "Ubutumwa dutanga muri iki gihe ni ugukomeza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tunabihanganisha. Abaturage turabasaba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bagashyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda bakibonamo ubunyarwanda kurusha kwibona mu moko".

Mu gikorwa cyo kwibuka kuri iyi nshuro, haremewe abantu babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bahabwa inka ebyiri bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa bw’Akarere ka Musanze mu by’amahoteli.

Mu Rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinigi, haruhukiyemo imibiri 136 y’abishwe mu gihe k’igeragezwa rya Jenoside. Kuri ubu rumaze gusakarwa ngo iyo mibiri idakomeza kwangirika bikaba biteganyijwe ko muri 2023 ruzaba rwarubatswe neza imibiri igashyirwa ahantu idashobora kwangirika.

Habanje gukorwa urugendo rwo kwibuka Abatutsi bo mu Kinigi bishwe mu 1991 mu igeragezwa rya Jenoside
Haremewe abantu babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bahabwa inka ebyiri
Abitabiriye bunamiye Abatutsi bishwe mu igeragezwa rya Jenoside mu Kinigi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)