Musanze: Inkuba yakubise abantu icumi umwe ahita apfa -

webrwanda
0

Mu mvura yaguye ku gicamunsi nibwo inkuba yakubise abantu 10 bakoraga muri Kompanyi yitwa Design company group Ltd yubaka Bubakaga ikigo Ellen Degeneres Campus mu Mudugudu wa Rugi Akagari ka Kampanga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Umuntu umwe witwa Gahizi Jules w’imyaka 25 yahise yitaba Imana abandi 9 barakomereka, baranahungabana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent yemeje aya makuru, avuga ko usibye umwe yahitanye abandi bajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri, ndetse abenshi bamaze gusezererwa.

Yagize ati " Nibyo inkuba yabakubise umwe yapfuye ageze kwa muganga, abandi bari bakomeretse, ubu bamwe basezerewe ku buryo hasigayemo babiri gusa bahungabanye kandi nabo biraza kugenda neza basezererwe".

Mu cyumweru gishize nibwo undi muntu wo mu Murenge wa Busogo yakubiswe n’inkuba iramuhitana.

Mu bihe by’imvura abaturage basabwa kwitwararika birinda kugama munsi y’igiti kiri cyonyine, kwirinda kugama ahantu hari iminara ya telefoni rusange, ku misozi hejuru, kuko ibyo byose byagira uruhare mu gukubitwa n’inkuba.

Basabwa kandi kwirinda gukorakora no gutwara ibintu bizwiho gutwara umuriro vuba, ni ukuvuga ibyuma binyuranye nk’amakanya, umutaka, ferabeto, n’ibindi mu gihe ibyo byuma bisumba umutwe w’ubitwaye.

Abaturage basabwa kwitwararika ibintu byose bishobora gutuma bakubitwa n'inkuba



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)