Musanze: Ubuhamya bw’abagore biteje imbere babikesha ikimina -

webrwanda
2 minute read
0

Mu buhamya bw’aba bagore, bagaragaza ko bahoze ari abagore bo mu rugo, bagakora imirimo yatumaga badahura ngo basangire ibitekerezo mu iterambere.

Umuyobozi w’Ikimina ‘Abajyana n’Igihe’, Uzamukunda Esperance, yavuze ko batangiye bagamije kujya bitangira ubwisungane mu kwivuza ariko bikabanza kubananira, gusa bakiyemeza gukomeza kugera ubwo bageze ku ntego yabo.

Yagize ati "Twatangiye muri 2016, twahuraga ku mugoroba w’ababyeyi ariko ugasanga ikibazo cya mituweli kiragenda kigaruka, uwo mwaka ntitwahise tubigeraho ariko ntitwacitse intege twarakomeje. Twari 12 ariko ubu turi ingo 155 kandi abagore nibo benshi kuko ari 145 mu gihe abagabo ari 10”.

Akomeza avuga ko kuri ubu bamaze gutera imbere kuko bamaze kugira amafaranga arenga miliyoni 4 Frw, ndetse bakaba barajwe ishinga no gukora indi mishinga ibateza imbere.

Yagize ati "Ubu umutungo wose dufite ni miliyoni 4.2 Frw, kandi tuzishyura mituweli ya 1.8 Frw. turateganya gukora ubworozi bw’inkoko, twamaze kwizigamira muri Ejo Heza kandi twiteguye gukomeza kuguriza bagenzi bacu kugira ngo turusheho kwiteza imbere".

Nyiraneza Claire nawe yagize ati "Nari umugore wirirwa mu rugo nkategereza ko umugabo ari we uzana amafaranga yo gukoresha, hari igihe namusabye amafaranga y’isabune mbona ko atabyakiye neza, maze ntangira kwizigamira ku mafaranga nari nagurishije ibihaza. umugabo yarabikunze ndetse aranshyigikira dufata inguzanyo tuguramo inka, ubu irahaka kandi turafatanya mu kuyishyura dusigajemo ibihumbi 15 Frw mu bihumbi 100 Frw bari baduhaye".

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Bayisenge Jeannette, uherutse gusura iki Kimina, yavuze ko ibi byerekana ko abagore bashoboye, bityo ko badakwiye kwitesha amahirwe y’iterambere no gukomeza gushingira iterambere ry’umuryango ku bagabo gusa.

Yagize ati "Aba bagore babikoze neza kandi burya abagore bagaragaje ubushobozi ntibagomba kwitesha amahirwe bahabwa yo kwitera imbere. Icyo dusaba abagabo ni ukubashyigikira muri uru rugendo rw’iterambere. Turifuza umuryango uteye imbere kandi utekanye, niyo mpamvu twese dukwiriye gushyiramo imbaraga, niba tugamije kubaka umuryango uteye imbere kandi utekanye tugomba no kwirinda amakimbirane yo mu miryango ariko uruhare rw’umuturage ni ntasimburwa kubera ko ari nawe uba aba muri bya bibazo”.

Ikimina Abajyana n’Igihe gifite abanyamuryango
bari mu ngo 155 bakaba bamaze kugira ubwizigame bwa miliyoni 4 Frw.

Itsinda ry'Abajyana n'Igihe ryiteje imbere rinyuze mu kwizigamira mu kimina



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 18, January 2025