Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 05 2021 niwo habaye intekorusange y'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda, mu byari ku ngingo y'umunsi hari n'amatora y'uzayobora intekorusange z'iri shyirahamwe ndetse na Perezida w'iri shyirahamwe.

Nkuko byari biteganyijwe ko mu zindi ngingo ziri ku murongo w'ibyigwa muri yo ntekorusange hari Kwemeza inyandiko mvugo y'Inteko rusange iheruka, Raporo ya Perezida wa Komite Nyobozi irebana n'umwaka w'imikino ushize, Kwemeza ingingo zahindutse mu mategeko ngengamikorere n'amategeko ngenga (Status), Kumurika no kwemeza raporo y'imari n'ishusho y'umutungo mu mwaka urangiye ndetse hakaba n'amatora ya Komite Nyobozi, biro y'Inteko Rusange n'abagenzuzi b'imari.

Mu matora yabaye yasize Karekezi Leandré atorewe kuyobora inteko rusange n'amajwi 25 ku banyamuryango 32 batoye, oya zabaye 6 ndetse n'impfabusa imwe .

Mutabazi Aline we yatorewe kuba umuyobozi w'Inteko rusange wungirije n'amajwi 28 kuri 32 y'abatoye, oya zabaye 4 nta mpfabusa yabonetse.

Ngarambe Rafaél atorewe kuba Perezida n'amajwi 31 kuri 32 y'abatoye na oya imwe (1).

Nsabimana Eric uzwi nka Machine atorewe kuba Visi Perezida wa mbere (1) ufite mu nshingano ze ubutegetsi n'imiyoborere n'amajwi 32 kuri 32 y'abatoye. Nta mpfabusa yabonetse ndetse ntana oya yabonetse.

Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar atorewe kuba Visi Perezida wa kabiri (2) wungirije ufite mu nshingano ze amarushanwa ku majwi 24 kuri 32 y'abatoye, oya 8 nta mpfabusa yabonetse.

Mucyo Philbert atorewe kuba Umunyamabanga Mukuru n'amajwi 16 y'abatoye, Nshimiyimana Innocent agira amajwi 8 naho Dr. Ndayambaje Bernard nawe agira 8, nta mpfabusa yabonetse ntana oya.

Karigirwa Garace atorewe kuba Umubitsi mukuru n'amajwi 17 kuri 15 ya Mukase Josiane. Nta mpfabusa yabonetse ndetse ntana oya. Abatoye ni 32.

The post Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ngarambe-rafael-yatorewe-kuba-perezida-wishyirahamwe-ryumukino-wintoki-wa-volleyball-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngarambe-rafael-yatorewe-kuba-perezida-wishyirahamwe-ryumukino-wintoki-wa-volleyball-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)