Ni icyaha - Busingye yibutsa abinangira gutanga amakuru y’ahari imibiri y’inzirakarengane za Jenoside -

webrwanda
0

Ibi yabigarutse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 2500 y’abatutsi biciwe mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera iherutse kuboneka.

Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Rukumberi ruherereye mu Karere ka Ngoma, witabiriwa na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye; Guverineri Gasana Emmanuel; Senateri Dusingizemungu ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Muri Kanama 2020 nibwo mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera hatangiye kuboneka imibiri yashyinguwe, yabonywe n’abana bari baragiye ihene bagiye gucukura ibijumba bajombye igiti mu butaka bazamuramo umwenda banabona amagufa.

Bahise batabaza ubuyobozi biba ngombwa ko icyo gice cyose giherereye mu Kagari ka Ntovu gitangira gushakishwamo imibiri, imyinshi yagiye iboneka mu mirima yari isanzwe ihingwamo n’abaturage bo muri uyu Murenge biganjemo abinangiye gutanga amakuru.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rukumberi, Kabandana Callixte, wavuze mu izina ry’abashyinguye ababo, yavuze ko impamvu muri uyu Murenge hakigaragara imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi biterwa n’uko hakiri abantu benshi binangiye mu gutanga amakuru.

Yavuze ko mu kubona amakuru y’imibiri yashyinguwe uyu munsi habayemo ibintu byinshi bikomeye birimo n’abatanze amakuru bagapfa.

Ati “ Habayemo ibintu byinshi bikomeye harimo n’abantu bapfuye, Meya yashimiye abantu batanze amakuru ariko nagira ngo mbabwire ko umwe mu batanze amakuru aho yaturangiye twanahakuye imibiri, bwakeye apfa kandi uwamwishe yarabimubwiye ngo ayo makuru niyo ya nyuma utanze, bwakeye bamuhamba.”

Kabandana yavuze ko uwo wamwishe ari umugore ndetse yaje no gufatwa agafungwa.

Yavuze ko kandi hari n’undi mugabo wagiye kubazwa amakuru ku mibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside akavuga ko atayatanga ngo kuko nta myaka ibiri asigaje ku Isi. Uwo mugabo yari yarafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika asabwe gutanga amakuru arabyanga.

Nyuma y’iminsi mike yaje gupfa urupfu rusanzwe aguye muri gereza.

Gushinyagurirwa mu gihe cyo gushakisha imibiri

Kuva muri Kanama 2020, mu Kagari ka Ntovi mu nkengero z’Ikiyaga cya Mugesera nibwo hatangiye gushakishwa imibiri, Kabandana yavuze ko kuva icyo gihe cyose, bagiye babwirwa n’amagambo abashinyagurira rimwe na rimwe akanaba urucantege ariko bakihangana.

Yavuze ko abantu bagera kuri 16 batawe muri yombi bazira gushinyagurira abashakishaga imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside akavuga ko muri uyu Murenge bikigoranye kuba hagera ubumwe n’ubwiyunge bitewe no kwinangira imitima kwa bamwe na bamwe.

Ati “ Turasaba ko abo bantu bazakurikiranwa bagahanwa by’intangarugero kuko baradushinyaguriye, imibiri y’abacu bayita ko ngo ari inyamanswa bahigaga baryaga bataye hariya, ukibaza uburyo inyamanswa yambaraga ipantalo, ako ni agashinyaguro urabona umubiri w’umuntu urimo n’umwenda uwamwishe akamwita inyamanswa.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko buri munyarwanda akwiriye guharanira kurwanya ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo kuko iyo bidakozwe byaba ari ukwica amategeko no kuba abahemu.

Yakomeje avuga ko buri munyarwanda akwiriye gutanga amakuru akomoza ku baturage ba Rukumberi 16 bakurikiranweho gushinyagurira abashakishaga imibiri no kwanga gutanga amakuru nyuma y’imyaka 26 avuga ko bidakwiriye.

Ku kijyanye n’uwatanze amakuru akabwirwa ko aribwo bwa nyuma ayatanze akicwa, yamaganye icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Ati “ Ndangira ngo nongere nibutse nshimangire ko tutazatezuka gukomeza gushyiramo imbaraga ufite amakuru wese agire umudendezo ayatange natayatanga araba akora icyaha, nayatanga araba agize neza, hariho nabagiraga ubwoba bagatanga udupapuro bakaranga ahari imibiri ubwo buryo bwinshi abantu batagamo amakuru ndabasaba ko bayatanga.”

Yavuze ko buri munyarwanda yaba ukora muri Leta, uwikorera ndetse n’abakora mu miryango itegamiye kuri Leta buri wese afite mu nshingano guharanira ubumwe bw’abanyarwanda kuko aribwo buzatuma u Rwanda rugera ku iterambere.

Ati “ Dufite inshingano zo kudakozwa isoni no guharanira ubumwe bw’abanyarwanda, icyo tubona cyose gishobora kototera ubumwe bwacu kabone nubwo waba wumva utacyizeye neza shaka abandi mukiganireho ariko nticyototere ubumwe bw’abanyarwanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kuva kera abatutsi bari baratujwe i Rukumberi, bagiye bimwa ibyangombwa byo gushaka akazi abandi bakimwa amahirwe yo kwiga.

Yatanze urugero kuri raporo yakozwe mu 1980 n’uwari ushinzwe iperereza muri Perefegiture ya Kibungo irimo abatusti 25 barimo Prof Nkusi Laurent uheruka kwitaba Iman, Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre icyo gihe ngo bari bamwe mu bavuka muri aka gace babashije kwiga babona akazi mu bindi bice by’igihugu aho hasabwaga ko bakomeza gucungwa no kugenzurwa mu mirimo bakoraga.

Urwibutso rwa Rukumberi rwashyinguwemo iyi mibiri rusanzwe rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 40 y’Abatutsi biciwe muri uyu Murenge.

Minsitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kuva kera abatutsi bari baratujwe i Rukumberi, bimwaga ibyangombwa byo gushaka akazi
Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni 2500 y’abatutsi biciwe mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera
Urwibutso rwa Rukumberi rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 40 y’Abatutsi biciwe muri uyu murenge
Uyu muhango wari witabiririwe n'abantu b'ingeri zinyuranye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)