Imwe mu ntwaro isigaranywe n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ikinyoma cy'uko mu Rwanda habaye 'Jenoside ebyiri'. Cyahimbwe na Guverinoma y'u Bufaransa ku butegetsi bwa François Mitterrand.
Ni ikinyoma cyari kigamije guhunga uruhare rw'iki gihugu, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi wo gushyigikira leta yateguye Jenoside.
Uko imyaka yicuma iki kinyoma cyagiye gihinyuzwa binyuze mu nyandiko z'abashakashatsi n'abanyapolitiki batandukanye.
Iyi ngingo kandi yanavuzweho na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yatangiraga uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda ku wa 27 Gicurasi 2021.
Perezida Macron mu kiganiro n'itangazamakuru yashimangiye ko abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ari abagamije kugoreka amateka.
Yagize ati 'Abavuga ko habayeho Jenoside ebyiri ni abahimba amateka, Jenoside yabaye ni imwe. Dushingiye ku byo twiboneye iki gitondo, yego habayeho n'intambara ariko Jenoside yabaye yo ni imwe, niyo tuzi.''
Perezida Kagame aganira na Televiziyo TV5 Monde yavuze ko mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron yasobanuye iyi ngingo neza.
Ati 'Ndakeka ko Perezida Macron yabivuze neza, nta jenoside ebyiri zabayeho, imwe yibasiye itsinda ry'abantu bari bibasiwe hanyuma ngo habe n'indi yakozwe n'itsinda ryari ryibasiwe rihindukirane abari baryibasiye. Ni ibintu bitumvikana. Mu bifatika ni n'igitutsi ku bazize Jenoside, bahigwaga. Sinzi impamvu abantu bazi ubwenge bakoresha iryo jambo ridafite ishingiro, kuri njye nta bwo byumvikana.''
Umukuru w'Igihugu abajijwe niba adatekereza ku ishyirwaho rya komisiyo mpuzamahanga yihariye yacukumbura ibyerekeye Jenoside ebyiri yasubije ko bikwiye no kurebera ku byabaye ahandi.
Yagize ati 'Ntabwo nakomeza gusubiramo ibintu, yaba mwe abanyamakuru, abashakashatsi, ese turi impumyi zo kumenya amateka arenze aya turi kuvugaho? Ese ni ubwa mbere mu mateka havuzwe Jenoside? Reka turebere no ku byabaye ahandi. Waba uzi Holocaust? Warayumvise? Holocaust na jenoside ni bimwe. Ibintu byose byabaye mu gihe cya Holocaust, uzi ko ari Jenoside yibasiye Abayahudi, muri izo ntambara zarwanywe mu kugerageza kuyihagarika, waba uzi neza ko abantu benshi bapfuye? Tuvuga ko habayeho Holocaust ebyiri? Imwe y'Abayahudi n'abatari Abayahudi bapfuye?''
Yabajije umunyamakuru impamvu ibyo bivugwa gusa ari uko bigeze ku Rwanda na Afurika gusa.
Yakomeje ati 'Ese ni uko turi mu byiciro bitandukanye? Ntekereza ko ari ugushaka guteza urujijo, mu buryo bufatika ni uguhakana. Niba hari abantu bapfuye ukaba ushaka kumenya icyabahitanye ushobora gukora iperereza ukabimenya ariko se ni ngombwa ko byitwa Jenoside?'
Raporo ya Komisiyo Duclert yashyizweho n'u Bufaransa ngo igaragaze uruhare rw'icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yakuriye inzira ku murima abakwirakwiza imvugo ya 'Jenoside ebyiri'. Yanzuye ko u Bufaransa bwitwaye nk'impumyi mu byaberaga mu Rwanda bituma batabasha 'gusesengura ngo batandukanye Jenoside n'ubwicanyi.'
Izindi nkuru wasoma:
 Reba ku munota wa 16 ahari igisubizo cya Perezida Kagame ku bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri