Ni ryari umupolisi ashobora kujya mu kazi atambaye impuzankano? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mashusho yagaragazaga abantu bane bambaye imyenda ya gisivile bafata iyi mfungwa bivugwa ko yari yatorotse igafatirwa mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, bashaka kumushyira mu modoka ari nako babiri muri bo bamukubita ibipfunsi.

Byaje kumenyekana ko aba bantu babiri bari Abapolisi ndetse bari boherejwe mu nshingano zo gufata iyi mfungwa yari yatorotse kasho. Ku rundi ruhande ariko uwabatumye ntabwo yigeze ababwira ko bagomba gukubita umuturage ari nayo mpamvu bahise batabwa muri yombi.

Icyo gihe Polisi y'u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko uwafashwe yafashwe n'abapolisi bambaye imyenda ya gisivile. Ngo yari umuturage witwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n'ubujura.

Mu mategeko agenga imikorere y'akazi ka Polisi y'Igihugu, ngo birasanzwe ko umukozi w'uru rwego [Umupolisi] ashobora koherezwa mu kazi atambaye umwambaro w'akazi ahanini bitewe n'imiterere y'akazi agiyemo ndetse n'umurongo watanzwe n'abamukuriye w'uburyo ako kazi kagomba gukorwamo.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP Kabera John Bosco, yasobanuye ko ari ibintu bisanzwe ko umupolisi yajya mu kazi atambaye umwambaro uriho ibirango bya Polisi, ibi bikajyana n'uko imodoka ashobora kwitwaza ishobora kuba ari isanzwe ya gisivile.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, CP Kabera yasobanuye ko bishoboka ko iyo bibaye ngombwa Umupolisi akuramo ikarita y'akazi akaba yayerekana mu gihe ageze mu kazi akayisabwa.

Ati 'Amategeko arabyemera. Umupolisi abiherewe uburenganzira n'umuyobora cyangwa umuyobozi w'umutwe we yakwambara sivile akajya mu kazi, gusa mu gihe ari muri ako kazi ashobora kuba yabona umuntu agakuramo ikarita akayimwereka cyangwa yanagufata akakubwira ko ari umupolisi ugufashe.'

Yakomeje agira ati 'Abantu babyumve, bumve ko byemewe. Ubundi Umupolisi arangwa n'umwenda w'akazi, ariko iyo bibaye ngombwa ko akoresha imyenda ya sivile n'imodoka ya sivile nabyo abihererwa uburenganzira kandi amategeko arabyemera.'

Agaruka kuri aba Bapolisi bagaragaye bakubita umuturage, CP Kabera avuga ko icyaha bakoze ari ugukubita umuturage naho ibijyanye no kuba bamufata batambaye imyambaro y'akazi byo nta cyaha kirimo.

Ati 'Yego gufata umuturage wambaye imyenda ya gisivile biremewe, kumushyira mu modoka ya gisivile biremewe, ariko hari ibitemewe, ibyo nibyo tugomba gusobanura. Bari bane ariko twavuze babiri bagaragaye bamukubita, ariko ubundi nta cyaha bakoze.'

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda avuga kandi ko itegeko ritegeka umupolisi utambaye umwenda w'akazi kuba agomba kugira ikarita y'akazi ku buryo iyo umuturage ayimusabye agomba kuyerekana.

Ibi ngo bituma habaho gutanga amakuru no gutahura abantu biyitirira inzego by'umwihariko izifite inshingano zifite aho zihurira n'umutekano nk'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ndetse na Polisi y'Igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP Kabera John Bosco, yavuze ko mu gihe umupolisi yahawe uburenganzira n'umukuriye, ashobora kujya mu kazi yambaye imyenda ya gisivile



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ryari-umupolisi-ashobora-kujya-mu-kazi-atambaye-impuzankano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)